Umwanditsi w’urukiko yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa y’igitsina

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yataye muri yombi Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Uru Rwego rugaragaza ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ukekwaho  ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore, wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.

RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Uwamungu yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mugihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru, ku babaka ruswa iyo ariyo yose, kuko aribwo buryo bwo kuyirandura burundu mu gihugu.