Abaturage barakinubira imitegurire y’igishushanyo mbonera

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali binubira uko ibishushanyo mbonera byo kuvugurura umujyi bikorwamo kuko babona abafite amikoro make bahezwa ntibatekerezweho.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramara impungenge aba baturage ko igishushanyo mbonera gishya(Master plan) kimaze kujya ahagaragara kandi ko bashingiye ku byifuzo bagiye bagaragaza,birimo no kwita ku baturage boroheje.

Ni igishushanyo mbonera kigitangwaho amakuru ku byakosorwa kikazemezwa mu buryo budasubirwaho mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama.

Imyaka itanu irashize  umujyi wa Kigali ushyize mu bikorwa igishashanyo mbonera cyawo.

Ni igishushanyo mbonera cyagiye kirangwamo no kutishimira uburyo gikozemo n’uburyo gishyirwa mu bikorwa ku batuye mu mujyi wa Kigali.

ku bakunze kugaragaza imbogamizi,ni abaturage bahatuye bavuga ko badafite amikoro yo kubaka imiturirwa babwirwa,ibyo bavuga ko igishushanyo mbonera babona gikorerwa abakize,bo bakaba batazi aho bazerekeza.

Umwe muri bo yagize ati “Ahagenwe imidugudu hari hejuru muri kanyinya ,no muri bibungo naho hari umudugudu,ariko mu by’ukuri abaturage bo muri bibungo ntibafite ubushobozi bwo kubaka izo nzu kuko zihenze.”

Nubwo aba baturage bagaragaza impungenge z’uko igishushanyo mbonera cyari cyarakozwe hatarebwe inyungu rusange z’abaturage cyane abadafite amikoro,umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’umujyi wa Kigali  Eng. Fred Kamugisha yamaze impungenge aba baturage ko igisushanyo mbonera gishya cyavuguruwe hitawe kuri izo mbogamizi zose bagaragaza.

Yagize ati ”Icyari gisanzwe reka tugishyire ku ruhande, turebe uyu munsi umuturage amikoro ye ateye ate?impinduka yabaye ni ukugaragaraza ngo amazu aciriritse dushaka ni aya nde?ntabwo ari abafite amikoro gusa n’abadafite amikoro hari aho twagiye tugaragaza nabo bagomba gutura ntibave muri uyu mujyi nk’uko byagiye bigarukwaho mu gishushanyo mbonera cyashize.”

Igishushanyo mbonera cyari gisanzwe cyari kibanze mu kubaka inzu z’ubucuruzi n’ibiro.

Uyu muyobozi yongeraho ko iki gishushanyo mbonera gishya kizibanda mu kubaka inzu z’imiturirwa (Etage) zo guturamo no gukoreramo imirimo yabyara inyungu, mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage ku butaka buto buhari.

Nubwo iki gishushanyo mbonera gishya kitaremezwa ngo gisohoke mu igazeti ya leta,ngo gitangire gushyirwa mu bikorwa kigaragaramo impinduka ugereranyije n’icyari gisanzwe .

Iki gishushanyo mbonera kiracyari  kunononsorwa kizanorohereza abantu kubaka inzu y’amagorofa mu byiciro ku buryo ahagenewe kubaka iy’amagorofa 10, umuntu ashobora kuba yubatse iy’amagorofa atanu andi akazayashyiraho mu byiciro mu gihe runaka kizagenwa.

Biteganyijwe ko igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali kivuguruye kizaba cyashyizwe ahagaragara muri Nyakanga ishyira Kanama 2019. 

Eng. Fred Kamugisha

Photo: IGIHE

Leave a Reply