Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Minisitiri w’Intebe Ngirente na Hamad bemeranyije ko Kigali Peace Marathon igiye kuzamurirwa urwego - FLASH RADIO&TV

Minisitiri w’Intebe Ngirente na Hamad bemeranyije ko Kigali Peace Marathon igiye kuzamurirwa urwego

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Perezida w’Impuzamashyirahamwe nyafurika y’imikino ngororamubiri, Hamad Kalkaba Malboum, bemeranya ko irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ‘Kigali Peace Marathon’ rizazamurirwa urwego mu mwaka utaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023.

Hamad Kalkaba Malboum, ari mu Rwanda aho yari yitabiriye Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023.

Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo  Aurore Mimosa Munyangaju.