Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Perezida w’Impuzamashyirahamwe nyafurika y’imikino ngororamubiri, Hamad Kalkaba Malboum, bemeranya ko irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ‘Kigali Peace Marathon’ rizazamurirwa urwego mu mwaka utaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023.
Hamad Kalkaba Malboum, ari mu Rwanda aho yari yitabiriye Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023.
Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju.