Kigali: Abubatsi bafatiriye imodoka n’ibikoresho ngo bahembwe

Bamwe mu bakozi bubaka amazu y’ubucuruzi ya Anglican bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafatira imodoka n’ibikoresho by’ubwubatsi nyuma yo kumara igihe kinini badahembwa na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuyubaka.

Barasaba guhembwa, bitabaye ibyo ntibarekura imodoka irimo ibikoresho bafatiriye. Ubuyobozi bwa ‘MTC Company’ bwahaye rwiyemezamirimo isoko buravuga ko bugiye kumukurikirana kuko nta mwenda bumufitiye watuma atishyura abakozi.

Ubwo Flash yageraga aho izi nyubako z’ubucuruzi z’itorero Anglican zirikubakwa i Remera ahazwi nko mu Giporoso, abakozi barimo abafundi ndetse n’abayede bari bigabye mu matsinda.

Ku rundi ruhande hari imodoka itwaye ibikoresho bari bateze amabuye ku mapine y’imbere n’inyuma banze ko n’ibikoresho bipakururwa.

Aba bakozi bavuga ko bashengurwa no kuba baratanze imbaraga zabo mu kubaka inyubako y’ubucuruzi y’Anglican, nyamara rwiyemezamirimo akaba amaze igihe kinini atabahemba. Ni ibintu bagaragaza ko byabagizeho ingaruka mu mibereho yabo. Mu bavuga barimo n’uwagemuriraraga ibyo kurya aba bakozi na we wishyuza arenga ibihumbi 500.

Umwe mu bishyuza yagize ati “ Nta mafaranga aduha araza akaduha ibihumbi bitanu andi akatubeshya bikarangira tutayabonye. Ingaruka byatugizeho nyine twarashonje, bari kudosora mu mazu.”

Undi yongeyeho ko hari n’abaraye aho bubaka bategereje ko bahembwa, ariko kugeza ubu amafaranga yabo bakaba batayahabwa.

Icyishatse Oswald Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka aya mazu utatangarije byinshi FLASH, ntiyemera niba hari umwenda abereyemo aba bakozi.

Hari aho yagize ati “Nakubwiye ko nta kijyanye n’ibi nkutangariza, ntabwo nshinzwe gutanga amakuru.” 

Ku ruhande rwa ‘MTC Company’ yahaye uyu rwiyemezamirimo akazi ivuga ko nta mwenda imubereyemo watuma adahemba abakozi. Andrew Nkurunziza uyiboboye twavuganye ku murongo wa telefone.

Yagize ati “Tugiye gufata ingamba z’icyo twakora. Niba tumwishyura we ntiyishyure abakozi… ubu nta deni tumufitiye ahubwo natwe twatunguwe n’ukuntu abaturage batarahembwa.”

N’ubwo nta mibare izwi y’abakozi bari kubaka kuri iyi nyubako, abaturage bavuga ko bari hagati ya 80 n’100. Mu bishyuza barimo abafiwe umwenda kuva ku bihumbi 50, hakabamo n’abafitiwe arenze ibihumbi 100 barimo n’uwagemuraga ibyo kurya uvuga ko rwiyemezamirimo amubereyemo agera ku bihumbi 500.

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo badahemba abakozi si gishya cyakunze kumvikana kenshi, bamwe bakitwaza ko ababahaye akazi batabishyura ariko kandi hakaba n’abandi banga kwishyura abakozi nkana.

Didace Niyibizi