Huye: Abaturage barashinja ‘Abasheretsi’ kubiba inka

Abatuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye baravuga ko bahangayitswe ni iyibwa ry’inka rigaragara muri aka gace, bagatunga agatoki abagura n’abagurisha inka bazwi nk’Abasheretsi ko aribo bazibiba.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye baravuga ko bahangayitswe no kwibwa inka bakemeza, ko bigirwamo uruhare n’abazigura bakazigurisha bazwi kw’izina ry’Abasheretsi.

Bazaramba Melanie utuye muri aka gace yagize ati “Inka ziribwa kandi biranakabije. Tubona bigirwamo uruhare n’abazigura bakanazigurisha aribo twita Abasheretsi ni nabo barema amasoko impande n’impande, kandi nta muturage uba  wayijyana hirya no hino uretse Abasheretsi duturanye, uyu munsi Umusheretsi araza akabuza iby’inka yawe ukamubwira ko utayigurisha nyuma y’iminsi itatu inka ukayibura.”

Uwitwa Nzisabira Jonas na we yagize ati “Ubujura bw’inka burahari kandi birakabije cyane, kuko umuturage araryama yabyuka mu gitondo agasanga bayijyanye kandi nta bandi baziba uretse abasheretsi.”

Ku ruhande rwabamwe mu basheretsi bashinjwa kugira uruhare mu kwiba inka, umwe mubaganiriye n’itangazamakuru rya Flash witwa Mubashankwaya Jean Claude usanzwe akora akazi ko gucuruza inka (Umusheretsi) yemeye ko aribo babigiramo uruhare, kugira ngo inka zibwe kandi bafashe ingamba ko bagiye gukaza umutekano bityo uwibwe inka akaba yashumbushwa indi kandi ko babitangiye.

Ati “Inka bigaragara ko ziburira hagati y’abantu bazicuruza nta wundi wajya kwiba inka uretse twe tuzibamo, tuzicuruza ari nayo mpamvu abazibwe dukwiye kubashumbusha.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi  na bwo bwemeza ko ikibazo cyo kwibwa inka kigaragara kigirwamo uruhare n’Abasheretsi benshi baba muri uyu murenge, ariko mu rwego rwo kugikemura, aba Basheretsi bagiranye inama n’ubuyobozi bakigifatira ingamba kandi bakaniyemeza gushumbusha abibwe inka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge UWAMARIYA Jacqueline ati “Hano dufite abasheretsi benshi ari nabo bagiramo uruhare mu kwibwa kw’inka twakoranye inama biyemeza ko ibicaniro byacanwe bitagomba kuzima, batanga amafaranga buri wese ku bushobozi afite, baremera umuturage wibwe kandi baniyemeza ko bagiye gukaza umutekano ku buryo nta nka izongera kwibwa mu murenge wacu.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko mu gihe gito hibwe inka zirenga 10. Ubuyobozi bw’umurenge na Polisi bagira inama abaturage ko bagomba gukora ibishoboka bagafatanya gucunga umutekano ahagaragaye iki kibazo cyo kwibwa bakihutira gutangira amakuru ku gihe.

NSHIMIYIMANa Theogene