Ingingo ihana gusebya Umukuru w’igihugu yakuwe mu mushinga mushya w’itegeko

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, wakuwemo ingingo ya 236 yateganyaga ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutegeka ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

Gusa mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Prof Sam Rugege yavuze ko iyi ngingo yo igendana n’inshingano zihariye Perezida afite zo kurinda ubusugire bwacyo, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bitewe n’inshingano afite ku gihugu.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Igihe cyanditse ko ubwo yagezaga ku badepite isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, yavuze ko gusebya Umukuru w’Igihugu nabyo byakuwe muri uyu mushinga.

Ati “N’ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 236 itanyuranya n’ingingo ya 15 na 38 z’Itegeko Nshinga, turasanga ikwiye nayo kuvamo bitewe n’uko abantu benshi bakomeza kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure bwabo bwo gutanga ibitekerezo ku Mukuru w’Igihugu.”

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafataga umwanzuro w’uko gusebya Perezida wa Repubulika ari icyaha, Perezida Kagame ntiyemeranyije n’uyu mwanzuro, aho yavuze ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo cyaba mbonezamubano.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryavugaga ko Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu’.

Rikomeza rigira riti “Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa.”

Source: Igihe