Ibibazo bya RURA no gutwara abantu mu buryo bwa rusange bisubije minisitiri w’Intebe mu nteko

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yasabye Minisitiri w’Intebe gukemura ibibazo by’imikorere itanoze igaraga mu Rwego Rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, bituma hagaragara ibibazo byinshi muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

RURA ni kimwe mu bigo byagaragayeho ibibazo byinshi muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021/2022, aho ibigo bimwe byatahuweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, guteza ibihombo Leta cyangwa gusesagura umutungo.

Nyuma yo gusesengura iyo raporo no kubariza mu ruhame inzego zarebwaga na yo, kuri uyu kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, PAC yamurikiye Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite, uko icyo gikorwa cyagenze.

Mu myanzuro PAC yafashe harimo gusaba ibigo bitandukanye gukosora amakosa atandukanye atuma hagaragara ibibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta bikanayishyira mu bihombo.

PAC yasabye Minisitiri w’Intebe “gukemura ibibazo biri mu mikorere, imiyoborere, imitangire ya serivisi, imicungire, imikoreshereze y’imari n’umutungo bya RURA, hagamijwe kugera ku ntego yashyiriweho, bigakorwa mu gihe cy’amezi atandatu.”

Mu bibazo byagaragajwe muri RURA harimo ibyo muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, birimo ibura ry’imodoka, n’imicungire y’ibyerekezo zigomba kunyuramo mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

Hari kandi ikibazo cy’amafaranga 9,8 Frw yishyurwa mubazi za Yego Innovation Ltd kuri buri rugendo rukorwa kuri moto, na miliyoni 417Frw yatanzwe n’abaturage bishyura internet mu modoka ariko ntibayihabwe, n’ibura rya internet mu modoka rusange zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

PAC kandi yagaragaje ko hari ikibazo cya ‘speed governor’ zashyizwe mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ariko ntihashyirwaho amabwiriza, ndetse n’izo speed governor zidakora neza byatumye hari bamwe bazikoresha bahanwe.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabwe gufatira ibyemezo abayobozi b’inzego n’ibigo bya Prime Holdings Ltd, NISR, RFI, RHA na RWB bandikiwe basabwa ibisobanuro ku mpamvu batabonye ‘nta makemwa’ mu igenzura bakorewe, ntibasubiza. Iki cyemezo kizafatwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Mu byasabwe Minisiteri y’ubutabera, harimo kugaragaza gahunda yo kugaruza umutungo wasesaguwe n’inzego n’ibigo bya Leta binyuze mu ifatwa ry’ibyemezo byatumye Leta ishorwa mu manza cyangwa igacibwa ihazabu n’ibihano byashoboraga kwirindwa.

Nko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hishyuzwe miliyoni zirenga 132 Frw bitewe no gutsindwa imanza zituruka ku kutubahiriza amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo ku isoko ryo gutanga ifumbire.

Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP, hagaragaye igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 66 cyaturutse ku masezerano y’inkunga ingana na miliyoni 2$ n’ikigo cyo mu mahanga yasinywe n’Umuyobozi Mukuru atabifitiye ububasha.
Muri WASAC hishyuwe miliyoni 226 Frw n’imisago kubera gutsindwa imanza barezwemo n’abari abakozi ba EWSA.

Minisiteri y’Ubutabera kandi yasabwe kugaragaza uko abakozi bagize uruhare mu makosa yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, arimo gutanga avance isaga miliyoni 213 Frw itari yarateganyijwe mu isoko ryo gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali, ryari rifite agaciro ka miliyari 1,68 Frw.

Hari no kudafatira 10%, angana na miliyoni 339 Frw ku nyemezabuguzi bishyuye rwiyemezamirimo, kuko atari yatanze ingwate yo kurangiza imirimo.

Abandi bantu Minijust yasabwe kwerekana uko bakurikiranywe barimo abagize uruhare mu gutanga isoko ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 20, aho ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 156Frw batanze bitari byujuje ibisabwa, na Tranfiormateurs z’amashanyarazi zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw zakiriwe ariko ntizihuzwe n’umuyobozo w’amashanyarazi wa REG, ubu zikaba zidakoreshwa.

Hari kandi uwagize uruhare mu kwishyura amafaranga y’umurengera arenga miliyari 2Frw yahawe uwubatse icyocaro gikuru cya RURA, uwishyuye miliyari imwe na miliyoni 347 Frw yahawe ba rwiyemezamirimo bubatse umuhanda Huye-Kibeho-Munini na Rukomo-Nyagatare bitari ngombwa.

Abadepite bashimye ko muri uyu mwaka nta kigo cyashyizwe mu cyiciro cya biragayitse ariko bagaragaza ko hakenewe umuti urambye wafasha gukemura ikibazo cy’abakoresha nabi umutungo wa Leta.

Depite Ruku Rwabyoma yagize ati “Nasanze dusa nk’aho ari muganga wavuze ati kuri malaria uranywa ibinini umunani ariko ugasanga dutanga ibinini bitatu. …Ujyana Leta mu manza ute? Aho kuyijyanayo abe ari wowe tujyanayo. Habeho kubazwa inshingano ku bantu.”

Depite Begumisa Safari Theoneste we yavuze ko hari ibintu inzego ziba zikwiye guhita zihagarika cyangwa bigakemuka bidasabye guhabwa igihe.

Ati “Nk’ariya mafaranga baca abaturage batazi na internet icyo ari cyo kuko bikwiye guhagarara. Guca amafaranga umukecuru uvuye mu ntara ajya mu yindi yicaye mu modoka atazi na internet bakwiye kutubwira icyo bakivugaho.”

Perizida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yasobanuye ko ayo mafaranga ari nk’ubwisungane nubwo hari uza muri bisi adashoboye gukoresha internet.

Ati “Ibyo hari ibigenda bikemuka, ngira ngo hari impinduka twagiye tubona. Kuyahagarika rero twe twabonye atari igisubizo cyiza ahubwo dusanga hagomba gushyirwaho ingamba zituma umuntu wishyuye serivisi ayihabwa neza.”

Inzego zirimo RIB, Minijust n’Ubushinjacyaha ziba zihagarariwe mu mirimo ya PAC yo kubariza mu ruhame abayobozi b’inzego za leta zagaragaweho imikoreshereze mibi y’umutungo.

Mu bigenda bigaragara, hari ibyaha biba bishobora gukurikiranwa mu nkiko, ariko hari n’ibikorwa bihanwa nk’amakosa yo mu kazi, bigatangirwa ibihano by’ubutegetsi.