Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango igera ku 7361 ari yo yabaruwe nk’ituye mu manegeka, butangaza ko igera ku 4,230 yamaze kwimurwa.
Umujyi wa Kigali kandi usaba imiryango igera ku 3131 kwimuka mbere y’uko ibihe by’imvura bitangira. Igera ku 2400 iba mu nzu zikodeshwa.
Mu igenzura riherutse gukorwa, Umujyi wa Kigali wasanze ibibanza bigera ku 24404 byubatsemo inzu zigera ku bihumbi 27 biri mu manegeka kabone nubwo biherereye mu bice byagenewe guturwamo.
Ni ibibanza biherereye mu mirenge 35 igize uturere tw’umujyi.
Bimwe muri ibyo bice biri mu Karere ka Gasabo nka Gisozi hafi ya Dove Hotel, mu Gatsata mu bice bizwi nko mu Kiderenka na Nyabisindu mu bice bizwi nko mu Isibo ya Cyenda ho mu Murenge wa Remera nk’uko The New Times yabyanditse.
Ibi bice kandi birimo umudugudu wa Mpano mu tugari twa Cyivugiza na Gasharu duherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kinyinya ndetse n’Akagari ka Kagasa gaherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro n’ahandi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko batazigera batanga ingurane cyangwa ngo bishyurire ubukode bw’amezi atatu abaturage byemejwe n’amategeko ko batuye mu manegeka.
Ati “Twafashe ibi byemezo kuko twatanze umwanya uhagije tuburira abatuye muri ibyo bice kwimuka mbere y’uko ibihe by’imvura biza.”
Meya Rubingisa yagaragaje ko ubufasha bwatanzwe ubushize ku bari batuye muri ibyo bice byatewe n’uko ibiza byabibasiye bisa nk’ibitunguranye, nta myiteguro yindi yabanje kubaho.
Icyakora yerekanye ko abaturage badafite aho bakwimukira binyuze mu isesengura ry’inzego z’ubuyobozi ku murenge, bashobora kuzahabwa ubufasha bw’umwihariho.
Yanahamije ko abatuye muri ibyo bice nibamara kwimurwa ba nyir’ubwo butaka na bo batazigera bahabwa ingurane, ashimangira ko ingurane zitangwa ku hagiye gushyirwa imishinga y’inyungu rusange.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, iherutse kugaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu 202 bamaze guhitanwa n’ibiza barimo abishwe n’ibiherutse kwibasira Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo muri Gicurasi 2023.