Umucamanza yabwiye Hakuzimana Abdoul Rachid ko yitwara nkuhanganye n’isi yose

Mu rubanza ruregwamo Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha bitandukanye birimo no guhakana jenoside, Rachid yateranye amagambo n’umucamanza mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Hakuzimana Abdoul Rachid yazanwe mu rukiko arinzwe n’abacungagereza bane, nta mapingu yari yambaye cyakora imbere n’inyuma ye hari abacungagereza babiri muri bo bafite imbunda.

Ukuriye inteko iburanisha yabanje kuvuga ko hari ibyo Rachid atahuzaga n’umwunganizi we Me Matimbano Barton byanatumye iburanisha riheruka risubikwa

Umucamanza ati”Umwavoka wawe yikuye mu rubanza kuko hari ibyo mutumvikanyeho, Rachid ayo makuru urayizi?”

Mu gisubizo cya Rachid nawe ati”Ayo makuru sinyazi nyumviye aha”

Rachid yakomeje abwira urukiko ko afite ikibazo gikomeye kugirango abone ubutabera afite ibibazo bitandukanye kandi yaje mu rukiko aziko afite umwunganira yanamwishyuye

Rachid ati”Ndagirango mbabwire uburyo mfunzemo”

Umucamanza aba amuciye mu ijambo ati”Hano turi mu rukiko dukurikiza amategeko niba ugiye kuvuga ibibazo ufite uriburanira cyangwa uzashaka undi mwunganizi?”

Rachid nawe ati”Niba mukurikiza amategeko mfitanye ikibazo n’abacamanza, namwe se nje hano ku rukiko Kane nje kuburana urukiko rubisubika ku mpamvu ntazi”

Umucamanza ati”Rachid ufite uburenganzira bwo kubwira gereza ukajya kuri system ihuza ababuranyi byose biba birimo”

Rachid nawe arakaye  ati”Njye nta koranabuhanga ngira mureke kandi kuntera ubwoba”

Umucamanza ati”Rachid niba utazi ibyo amategeko ateganya ubaze uriburanira cyangwa uzashaka undi mwavoka?”

Rachid nawe ati”Njye  naje nziko mfite umwavoka naramwishyuye ibyuko yikuye mu rubanza mbyumviye aha kuvuga ko njye nawe tutumvikanye sibyo kuko yanzaniye imyanzuro ndayikosora ntiyagarutse ashobora kuba yaratinye urubanza rwanjye”

Me Matimbano Barton wunganiraga Abdoul Rachid Hakuzimana yandikiye urukiko avuga ko Rachid hari ibyo batumvikanyeho harimo nuko hari imyanzuro atashyize muri system kandi yari yamubwiye ko azabyishyiriramo bityo naho yahera amwunganira atemera gushyira imyanzuro muri system gusa Abdoul Rachid Hakuzimana we ntabikozwa yemeza ko umwavoka Matimbano ashobora kuba yaratinye urubanza naho ibyo kutumvikana bitabaye

Umucamanza yabwiye Abdoul Rachid Hakuzimana ko afite ikibazo gikomeye

Ati”Wa mugabo we hano ni mu rukiko kuko ndabona no mubo uhanganye nabo natwe turimo ukamera nkuhanganye n’isi yose iyo utunganiwe nta kindi uvuga cyereka niba wiburanira”

Ubushinjacyaha buravuga ko uregwa Hakuzimana Abdoul Rachid akwiye kuburana yunganiwe ari uburenganzira bwe bityo urukiko rukwiye kumuha igihe akazashaka umwunganizi

Umucamanza yabwiye Hakuzimana Abdoul Rachid ko hari imyitwarire urukiko rutazihanganira

Ati”Uyu munsi dushobora kubyihanganira ariko siko bizahora kuvuga ibigambo bidafututse sibyo”

Umucamanza yongeyeho ko ntibitaba ibyo bazafata ibyemezo nk’abacamanza

Gusa urukiko rwafashe umwanzuro wo guha igihe Rachid Hakuzimana Abdoul ngo azavugane n’umwunganizi we nibiba ngombwa abe yanashaka undi.

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w’igenga.

Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 20/07/2023

Theogene NSHIMIYIMANA