Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe amahugurwa y’aba Ofisiye bakuru (RDFSCSC), Icyiciro cya 14, batangiye urugendoshuri mu gihugu aho biga ku rugamba rwo Kubohora igihugu bikozwe n’Ingabo za RPA.


Uru rugendoshuri ruteguwe kuva taliki 22 kugeza 24 Mata 2026, rugamije gusobanukirwa uko ingabo za RPA zabohoye u Rwanda mu maboko y’ubuyobozi bubi nuko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni rugendo rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba, aho abanyeshuri bahawe ibiganiro n’abajenerali b’Ingabo z’u Rwanda n’abandi ofisiye bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Izi nyigisho zifasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa imipangire y’intambara ni uko abayirwana bashyira mu bikorwa bityo bikabaviramo amasomo abafasha mu kazi ka gisirikare.

