Gufatwa ku ngufu n’abakuze intandaro yo kwishora mu buraya bakiri bato -Ubuhamya bw’abo mu Bugesera

Bamwe mubabyeyi basheshe akanguhe mu Karere ka Bugesera, baravuga ko  bafite ubwoba bw’umuryango w’ejo hazaza. Barabishingira ku kibazo cy’abana bari hagati y’Imyaka 12 na 15 bari kugaragara mu buraya, bagasaba inzego zo hejuru kuvugutira umuti icyo kibazo.

Ni urugendo rwafashe ukwezi umunyamakuru  wa Flash anyura mu mirenge 9 muri 15 igize Akarere ka Bugesera, ahavugwa abana bari hagati y’imyaka 12 na 15 bakora uburaya. 

Mu kuganiro nabo, bamwe bavuga ko gusambanwa n’abagabo bakuze, aribyo byabakururiye kwishora mu buraya.

Aba bagabo ngo babizezaga ko bazajya babafasha bakabaho neza, birangira bahindutse abana bicuruza.

Iki kibazo cyo gusambanywa kw’aba bana cyabasunikiye mu buraya, bitana ba mwana n’ababyeyi ku mpamvu nyamukuru ibitera.

Umwe ati “Uwa mbere yamfashe ku ngufu baramufunga bisanzwe baramufungura, nari nkiri isugi, ubwo ngeze yo,ubwa mbere urabyumva nawe narababaraga ngura ibinini ndakira, kuva ubwo mpita ntangira akazi k’uburaya.”

Mugenzi we ati “Nasanze Fanta iri kubira nyinywaho mera nk’umuntu usinze, maze kumera nk’umuntu usinze rero ndamubwira ngo nshaka gutaha, narayeyo bucya mu gitondo mbona twararanye nanjye, ku myaka 15 mpita nkora uburaya.”

Mubana basaga 50  bemeye guha ubuhamya Radio/TV Flash, bavuze ko bafite ubutumwa bagira bagenzi babo, bagendeye kubibabazo bahuye nabyo.

Umwe yagize ati “Bagenzi banjye nabagira inama, kuko ubuzima mbayemo ntabwo nabubifuriza, ntabwo ari bwiza.”

Bwana Richard Mutabazi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, aravuga ko ubukangurambaga bukomeje, ariko   hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi hagacika umuco wo guhishira abangiza abana, bikaba bamwe byarabaviriyemo gukora uburaya.

Yagize ati “Twe guhugira cyane mu gushaka ibidutunga n’ibizatunga abo bana kandi tutaramenya, tubahe umwanya, tubakurikirane, tubaherekeze tubigishe, tubacyahe tubahwiture. Hanyuma kandi n’ubuyobozi, ubukangurambaga bugakomeza ndetse no guhana aho bigiye bigaragara.”

Yakomeje agira ati “Imwe mu mbogamizi rero dukunze kubona ni ikintu kitwa guhishira, kiri mu muryango nyarwanda.”

Imirenge igaragaramo ubwinshi bw’abana basambanyijwe cyane, bamwe bagatwara inda abandi ubuzima bwabo bukangirika,  harimo no kwirukanwa n’ababyeyi babo bakabura aho kuba, ni  Ntarama, Rweru, Mayange, Ngeruka Na Mwogo.

 Nubwo abo bana bahura nizo nzitizi, baba bari mu maso y’inzego zibanze. 

Ali Gilbert Dunia