Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), cyatangaje ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina ku nshuro ya 20 mu muhango uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.
Ibi byatangajwe n’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira, abana b’Ingagi 395, nibo bamaze guhabwa amazina.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w’u Rwanda, mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 19 ishize hatangijwe gahunda yo Kwita Izina, habarurwa nibura imishinga 1,108 y’abaturage yagiye iterwa inkunga biturutse mu gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.
Ati “Ni imishinga ifite agaciro ka miliyari 12,8 Frw, irimo iyo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri, ibigo by’ubucuruzi, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi”.
Mu bashyitsi bazaza muri gahunda yo Kwita Izina, harimo 20 bacuruza ubukerarugendo aho bazaba baje gusura Igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.
Ati “Hari abandi bagera kuri 20 b’abanyamakuru bazaturuka mu bihugu bifite ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda”.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, batari basobanukiwe ibyiza byo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ariko kuri ubu bamaze kubona ko ari isoko y’amadovize, imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bibegerezwa.
Ati “Ntabwo ari urugendo rworoshye kuko byari bigeze aho tubona abaturage bari mu bangiza ririya shyamba ari abajya gutema ibiti no kujya guhiga inyamaswa, ariko icyabaye cyari uguhindura imyumvire yabo kandi byarakozwe binatanga umusaruro.”
Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina, mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.
Abashyitsi barimo abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi.
Aba bose bazazana amafaranga, hari abazarara, ibyo bazakenera byo kurya no kunywa n’ibindi bizasiga amafaranga ateza imbere abaturage.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko mu 2008 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka. Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni $620.
Ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka”.
Kageruka yatangaje ko umushinga wa miliyoni $300 zo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uzahindura isura y’iyi pariki ariko n’abaturage muri rusange bakabyungukiramo cyane.
Ati “Navuga ko ari gahunda ahubwo yo guhindura, gahunda y’icyitegererezo, ni intumbero iri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guhindura imibereho y’abaturage mbere y’uko duhindura imibereho y’ingagi. Miliyoni $300 tuzakoresha muri ibyo bikorwa bizaba birimo kwagura no kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima kuko buriya ntabwo ari pariki ibamo ingagi gusa.”
Kageruka yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy’Abanyarwanda ari nayo mpamvu n’ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda ari bo bahabwa umwihariko.
Ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda na bo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”