Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Omar al-Bashir Wahoze ategeka Sudani Yajyanywe mu Bitaro - FLASH RADIO&TV

Omar al-Bashir Wahoze ategeka Sudani Yajyanywe mu Bitaro

Omar al-Bashir, wategekesheje igitugu imyaka 30 muri Sudani mbere yo guhirikwa n’imyivumbagatanyo ya rubanda, hanyuma agafungwa n’ubuyobozi bwa gisirikare, yimuriwe mu kigo cy’ubuvuzi giherereye mu majyaruguru ya Sudani.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko al-Bashir w’imyaka 80 yimuwe mu kigo cya gisirikare giherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, ejobundi kuwa mbere.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press bibitangaza, uyu munyamategeko avuga ko mu minsi ya vuba, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko ko “atarembye.”

Uwahoze ari minisitiri w’ingabo muri Sudani, Abdel-Rahim Muhammad Hussein, nawe yimuriwe mu majyaruguru. Uyu yatawe muri yombi nyuma gato y’uko al-Bashir akuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2019.

Bombi Bashir na Hussein barashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside. (AP)