Umujyi wa Kigali wananiwe gutanga ibisobanuro imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta arimo kwakira imodoka ikora isuku agasanga itujuje ibisabwa nkuko byari biteganyijwe.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Umujyi wa Kigali wasobanuye ibisabwa 25 imodoka yagombaga kuba yujuje, nyamara rwiyemezamirimo ayizana yujuje ibisabwa icyenda (9) gusa. Nubwo byari bimeze bityo, iyo modoka yarakiriwe ndetse iranishyurwa.
Ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bitabaga PAC, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire, yemeye ko imodoka yakiriwe itujuje ibisabwa byose, ariko asobanura ko mu byasabwaga 25, bine (4) gusa ari bo itari yujuje, mu gihe ibindi byasabaga ibisobanuro byihariye by’uwakoze iyo modoka kugira ngo bigaragare.
Yavuze kandi ko amafaranga ajyanye n’ibyo imodoka itujuje yaciwe rwiyemezamirimo mbere yo kumwishyura.
Icyakora, ibisobanuro bye ntibyanyuze abagize PAC. Perezida wa Komisiyo, Valens Muhakwa, yabajije impamvu Umujyi wa Kigali wanditse ibisabwa byihariye ku modoka hanyuma ukaza kwakira itabyujuje, anibaza niba abayakiriye bari bazi neza ibyo bagombaga kugenzura.
Depite Liliane Umuteze na we yagaragaje ko ibisobanuro by’Umujyi wa Kigali bidahuye n’ibyagaragajwe n’abagenzuzi, ashimangira ko niba hari ibisabwa bavuga ko “byari byihishe”, bivuze ko imodoka yakiriwe hataragenzuwe neza niba ibyo yasabwaga byose ibyujuje.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yasobanuye ko inyandiko zakoreshejwe mu kwakira iyo modoka zigaragaza ko mu bisabwa 25, icyenda gusa ari byo byari byujujwe, ahandi hose hakandikwaho ko bitujujwe . Yongeyeho ko imodoka yagombaga gupima ibiro 12,970, nyamara iyakiriwe yapimaga ibiro 11,170 gusa.
Yagaragaje kandi ko aho gukurikiza ibisabwa byose byari byarashyizwe mu masezerano, Umujyi wa Kigali wahisemo kubarira rwiyemezamirimo amafaranga ahwanye n’uburemere bw’ibiro byabuze, ari na yo wamugaruje.
Ku birebana n’amakuru y’uko imodoka yaba yaragejejwe mu Rwanda yaramaze gukora ibirometero birenga 2,000, Stella Kabahire yabiteye utwatsi, avuga ko ibirometero byagaragaraga ku modoka byari birimo urugendo rwayo ruva i Dar es Salaam rugera i Kigali ndetse n’ibyo rwiyemezamirimo yayikoresheje mu guhugura abayikoresha.
Nubwo bimeze bityo, PAC yakomeje kugaragaza ko ibisobanuro byatanzwe bitashoboye gukuraho impungenge zatewe n’imicungire y’iri soko, ishimangira ko bidakwiye ko urwego rwa Leta rwakira ibitari byo rwasabye.
Mu gusoza iburanisha, Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yabajije abayobozi b’Umujyi wa Kigali niba bishimira uburyo amasoko amwe atangwamo, aho rwiyemezamirimo azana ibitari byarasabwe na we akabyakirwa. Umujyi wa Kigali wemeye ko hari amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko, wizeza Komisiyo ko azakosorwa.
Muri rusange, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Umujyi wa Kigali utarabasha kugera ku rwego rushimishije mu kubahiriza inama uhabwa, kuko wazishyize mu bikorwa ku kigero cya 60% gusa, mu gihe nibura 80% ari byo bifatwa nk’urwego rwakwihanganirwa. No mu micungire y’imari ya Leta, Umujyi wa Kigali wahawe isuzuma ritari ryiza, ibintu PAC yavuze ko bikwiye gukosorwa mu buryo bwihuse.

