Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe mu musangiro w’icyubahiro wateguwe na Sultan wa Oman, Haitham bin Tarik, mu rwego rwo kumuha ikaze no kumwakira nk’umushyitsi w’imena muri uru ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri icyo gihugu.
Uyu musangiro wabereye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, muri Al Husn Palace i Salalah, aho Sultan Haitham yakiriye Perezida Kagame n’intumwa zamuherekeje muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mbere y’uko uwo musangiro utangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bahananye impano z’urwibutso. Igitangazamakuru cya Oman cyavuze ko iki gikorwa cyari ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano mwiza umaze igihe uhuza Oman n’u Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe n’abagize umuryango w’ibwami bwa Oman, abayobozi bakuru barimo ba Minisitiri n’abajyanama ba Sultan, abayobozi bakuru b’igisirikare ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Oman.
Kuba Sultan Haitham yarateguriye Perezida Kagame uyu musangiro w’icyubahiro biri mu bikorwa byaranze uruzinduko rw’Umukuru w’u Rwanda muri Oman, aho yakiriwe ku mugaragaro na Sultan Haitham mbere y’uko bakomeza gahunda z’uruzinduko.
Umusangiro wabereye muri Al Husn Palace wasize kandi hagaragajwe ubucuti n’umubano mwiza hagati ya Oman n’u Rwanda, binyuze mu muhango wo guhana impano z’urwibutso hagati y’abayobozi bombi.

