Canada yiteguye intambara ndende y’ubucuruzi na Amerika, imisoro yo kwihimura itangiye gukurikizwa

Guverinoma ya Canada yatangiye gushyira mu bikorwa imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwihimura ku misoro Amerika yashyize ku bicuruzwa bya Canada. Ibi byongereye impungenge ko amakimbirane y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ashobora kumara igihe kirekire.

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2026, Canada yatangiye gusoresha ibicuruzwa by’Abanyamerika bifite agaciro ka miliyari 27.6 z’amadolari ya Canada, aho imisoro iri hagati ya 15%, 25% na 50%, bitewe n’ubwoko bw’igicuruzwa.

Izi ngamba zije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyizeho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bya Canada bifite agaciro ka miliyari 27.6 z’amadolari ya Canada, watangiye gukurikizwa ku wa 22 Kanama 2026.

Canada ivuga ko imisoro yayo mishya igamije guhangana n’ingaruka zatewe n’iyashyizweho na Amerika, mu buryo bwo kwihimura ku cyemezo cya Washington.

Imisoro mishya ya Canada ireba ibyiciro byinshi by’ibicuruzwa bituruka muri Amerika, birimo ibyuma, ibikomoka ku mata, ibikoresho by’ubuhinzi, ibikoresho byo mu ngo, impapuro n’ibikoresho bya elegitoroniki.

Ku bicuruzwa bimwe, umusoro wagejejwe kuri 50%. Muri byo harimo ibikomoka ku mata bimwe, imyenda, ibicuruzwa bya aluminium n’ibindi bikoresho bikorerwa mu nganda.

Guverinoma ya Canada yasobanuye ko iyi misoro ireba gusa ibicuruzwa bifite inkomoko muri Amerika, kandi ko ibicuruzwa byari mu nzira bijya muri Canada mbere y’uko iyi misoro itangira gukurikizwa bitazayishyurirwa.

Iyi ntambara y’ubucuruzi irakomeje nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Ottawa na Washington bitabashije kugera ku masezerano mashya.

Amakuru avuga ko imishyikirano yahagaze mu mpera za Kanama, bituma Canada ifata icyemezo cyo gukomeza gahunda yayo yo gushyiraho imisoro yo kwihimura. Kugeza ubu, nta biganiro bishya by’ubucuruzi biri gukorwa hagati y’impande zombi.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yakomeje kuvuga ko igihugu cye gishaka gukemura ikibazo binyuze mu biganiro, ariko ko kidashobora kwemera ingamba z’ubucuruzi kibona nk’izibangamira inyungu zacyo.