Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yashimye uruhare rwa RDF mu iterambere ry’igihugu


Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Nyuma yo kubohora igihugu mu myaka 28 ishize.

Ibi yabivuze mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye birimo umudugudu w’icyitegererezo, mu murenge wa Munini, Akarere Ka Nyaruguru.


Ibikorwa byatashywe ku mugaragaro ni umudugudu w’icyitegererezo, urugo mbonezamikurire, urwunge rw’amashuri, agakiriro n’ibindi bizafasha abatujwe muri uyu mudugudu, bifite agaciro Ka miliyari zisaga 15 na miliyoni 700 byose byubatswe n’ingabo z’igihugu.


Abatujwe muri uyu mudugu ni n’imiryango 48 y’abatishoboye n’abahoze batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mubabagabiriye n’itangazamakuru rya Flash bavyga ko iminsi igera kuri 3 bamaze bahatujwe bumva ubuzima bwahindutse, kuko aho bahoze batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.


Umwe yagize ati “Paul Kagame icyo namushimiye, ankuye mu bukene, ankuye kuvirwa, mbonye aho nderera abana, nabonye intebe, ameza, televiziyo, gas, amasafuriya n’amabase na za matela zo kurazaho abana.”

Undi ati “Inzu yacu nta sima yabagamo, ntabyo kuryamira twagiraga, none ubu turi aha abana bacu bariga nta kibazo dufite, turishimye. Dufite ibyo kurya nta kibazo.”


Umuyobozi w’Akarere Ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ibi bikorwaremezo bizarushaho kuzamura iterambere ry’abaturage, ariko abibutsa ko nanafite inshingano zikomeye zo kubirinda.


Yagize ati “By’umwihariko ku mudugudu w’icyitegererezo hari abakozi twashatse nk’akarere bagomba guhoraho, hari umufashamyumvire ndetse n’ushinzwe iterambere kugira ngo badufashe kwigisha abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo waba uwa Munini n’uwa Kivugiza.”


Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye ingabo z’igihugu zubatse ibi bikorwaremezo, bifasha mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nyuma yo kubohora igihugu mu myaka 28.


Yagize ati “Nk’uko tubizi mu myaka 28 ishize, uruhare rw’ingabo z’u Rwanda ntirwagarukiye mu kubungabunga amahoro n’umutekano, ahubwo ingabo z’u Rwanda zarenze ibyo zikora n’ibikorwa by’amajyambere, zitanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’imiyoborere myiza. Urugero rwa hafi n’uyu mudugudu twaje gutaha uyu munsi, ndetse n’ibindi bijyanye nawo.”


Gatabazi Jean Marie Vianney minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ibi bikorwaremezo nka minisiteri ibifite mu nshingano bazabirinda kandi anizeza ko nta makosa azongera kugaragara nk’ayagaragaye mu yindi midugugu y’icyitegererezo yabanje.


Yagize ati “Akarere karangije gusabwa gushyiraho abakozi bahoraho. Turashaka no kubishyira mu mihigo tugiye kuzasinyana na Perezida wa Repebulika ko iyo midugudu igomba gufatwa neza, tugashyiraho n’ibipimo by’uko imidugudu ifashwe neza.”


Uretse ibi bikorwaremezo hanatashywe ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye asaga miliyari 9, n’umuhanda Huye-Nyaruguru nyakubahwa Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame, yemereye aka Karere.


Muri Rusange ibikorwa byubatswe mu gihugu hose n’ingabo z’igihugu mu ngengo y’imari 2021/2022 byatwaye asaga miliyari 191.


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ivuga ko ibikorwa byubatswe mu gihugu hose ari 497.


CYUBAHIRO GASABIRA Gad