Nyaruguru:Amarerero yagize uruhare mu kurandura imirire mibi mu bana

Bamwe mu baturage bo karere ka Nyaruguru baravuga ko Amarerero ECD yatumye abana babo batongera ku kwigwingira abandi bava mu mirire mibi.

Hashize imyaka itanu hatangijwe Umushinga  wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato (SPRP) mu turere twari dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere twashyizemo imbaraga mu guhashya igwingira mu bana .

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bavuga ko abana babo batakigwingira babikesha ingo mbonezamikurire yashyizwe mu midugudu yabo.

Umwe yagize ati’’Nafataga ibiryo byaraye mu nkono nkahita mbipfunyika ,nkabijyana mu murima nkabyirirwana ,imvura igwa ibinyagira,izuba ryava bigashyuha ariko bu ntakibazo mfite ndabyuka nkagenda,abana bakabagaburira ku gihe.’’

Mugenzi we ati’’Babashije kutwegeranyiriza abana hamwe,turabasiga tukajya mu mirima bakabigisha  rimwe na rimwe bakabagaburira ,Icyo Leta yadufashije ni ugukura abana mu bwigunge bajya mu kigo mbonezamikurire.’’

Madamu uwitonze Pierreine ufite urugo batunganyirizamo indyo yuzuye arasobanura uburyo ababyeyi bahura bagategura abana babo.

Yagize ati’’Byhatmye ababyeyi bamenya guteka indyo yuzuye,turahaganirira ,abatwite tukabereka uburyo bagomba kwita kubo batwite mu nda ,hanyuma ababyeyi baje kurera abana uwo munsi bakiga uburyo bwo guteka indyo yuzuye no mu ngo iwabo ,ntibibagirwe imboga,n’igi ry’umwana  ibyo byose twagiye tubyigira u marerero tubyigishanya nk’ababyeyi bazana abana babo mu marerero.’’

Nsabumuremyi Janvier ,Umuyobozi ushinzwe amarerero mu karere ka Nyaruguru avuga ko amarero yatumye ikibazo cy’imirire mibi mu bana kigabanuka .

Yagize ati’’Gahunda y’amarerero yagize uruhare m kurandura imirire mibi mu karere kacu ka  Nyaruguru tubivuze mu magambo make isuku ifite aho ihurira n’imirire mibi ,nk’umwana niba bamuhaye ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye ariko afite ikibazo cy’’inzoka intungamubiri ntizibasha kugera mu mubiri nk’’uko bikwiye ari yo mpamvu isuku ari ingenzi.’’

Kugeza ubu muri aka karere abana 46 baracyari mu muhondo mu gihe abandi 7 bari mu mutuku mu mirire mibi.

Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2020-2021 bwagaragaje ko muri aka karere ka Nyaruguru igwingira ryari kuri 39.1% ni mu gihe ubuherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC muri uyu wa mwaka bwagaragaje ko kari kuri 34% .

Nubwo bimeze gutya aka karere ka Nyaruguru gakomeje kugira umukora wo kuzamura imbaraga mu guhashya imirire mibi mu bana kugirango mu mwaka wa 2024 kazabe kari ku bipimo bigendanye na gahunda ya Leta aho byibura igwingira rizaba riri ku kigero cya 19%

Ntambara Garleon