Djabel Manishimwe wari umaze iminsi ari kapiteni wa Rayon Sports, yemeye ko ibiganiro hagatiye n’ikipe ya Gormahia byarangiye, anemeza ko hasigaye kumvikana hagati y’amakipe yombi mu gihe cya vuba, kuko Gormahia yiteguye kumutangaho agera ku bihumbi 20 by’amadorali, mu gihe azajya ahembwa 3500 by’amadorali buri kwezi.
Manishimwe Djabel yabwiye Flash ko amakuru amwerekeza muri Gormahia ariyo 100%, kuko we yamaze kwemeranya na Gormahia izamutangahoibihumbi 20 by’amadorali, mu gihe Rayon Sports yakiniraga izamufataho 30%.
Djabel yagize ati “Ibiganiro na Gormahia twarabirangije, ahubwo muri iki cyumweru abayobozi ba Gormahia bazaza mu Rwanda kuganira n’aba Rayon Sports na bo nibigenda neza, nzahita ngenda. Mubyo twumvikanye, harimo ko bazatanga ibihumbi 20 by’amadorali yo kungura, hanyuma Rayon Sports igafataho 30%. Bananyemereye ko bazajya bampemba 3500 by’amadorali ku kwezi.”
Djabel warumaze iminsi ari kapiteni wa Rayon Sports nyuma y’igenda rya Manzi Thierry, na we yemeye gutandukana na Rayon Sports mu gihe iyi kipe y’amabara ubururu n’umweru, nayo ikomeje urugendo rwo kwiyubaka kuko kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri batandatu.
Abo bakinnyi ni, Runanira Hamza, Ciza Huseein, Bizimana Yanick, Comodore, Iragire Saidi, mu gihe hagitegerejwe ko na Musa Muryango na we ayisinyira.
Peter UWIRINGIYIMANA