Madamu Jeannette Kagame yasuye ikigo gifasha abana banduye Virusi itera SIDA muri Botswana

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu Neo Masisi, umudamu wa Perezida wa Botswana, basuye ikigo Botswana-Balyor Children’s Clinical Centre of Excellence, gifasha abana bafite virusi itera SIDA, giherereye mu murwa mukuru Gaborone.

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere warwo, Madamu Jeannette Kagame yasuye ikigo giha ubuvuzi n’ubundi bufasha ku abana bafite virusi itera SIDA ndetse no kwita ku babana na cancer.

Kubera ubufatanye na Guverinoma ya Botswana, iki kigo gifasha mu kuvura aba bana ku buntu, kigafasha ingimbi n’abangavu n’imiryango yabo iturutse hirya no hino muri Botswana.

Muri uru ruzinduko kandi Madamu Jeannette Kagame yagize umwanya wo kuganira n’abana baharwariye.

Botswana-Baylor Children’s Clinical Centre of Excellence ni ikigo cyashinzwe mu 2003 ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, hagati ya Guverinoma ya Botswana na Baylor College of Medicine – Baylor International Pediatric AIDS Initiative (BIPAI).

Iki kigo kiri mu bikomeye mu kwita ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri Botswana no muri Afurika y’Amajyepfo muri rusange. Icyerekezo cyacyo ni uko abana banduye virusi itera Sida, babaho igihe kirekire kandi mu buzima bwiza.

Intego z’iki kigo zihura n’ibikorwa bya Madamu Jeannette Kagame, uheruka gushimirwa uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko, aho yagizwe Ambasaderi wihariye w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).

Ni we wa mbere wahawe izi nshingano kubera uruhare rwe, aho yanagize uruhare mu itangizwa ry’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika rirwanya Sida (OAFLA).

Nyuma yo gusura iki kigo, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Perezida Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi na Madamu we Neo Masisi.

Source: igihe.com

Leave a Reply