Simba Sports Club yatandukanye na Haruna Niyonzima wayikoreyemo amateka

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yatandukanye na Simba Sports Club yo muri Tanzania yari amazemo imyaka ibiri akanayitwaramo ibikombe bibiri bya shampiyona.

Ku gicamnsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena nibwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Haruna Niyonzima yemeje ko yatandukanye n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ndetse anashimira abo babanye muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Haruna yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ariko dore icyo yashatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda. Yagize ati: “Mwarakoze mwese kubw’ibihe byiza twagiranye, igihe nikigera nzatangaza aho nzerekeza hashya.”

Haruna Niyonzima yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania dore ko yanahakoreye amateka yo gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona mu makipe abiri aho yatwaye bitatu ari kumwe na Yanga Sports Club akaza no gutwara ibindi bibiri muri Simba Sports Club.

Haruna yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Nyuma y’uko Haruna atandukanye na Simba Sports Club amwe mu makuru akomeje kumwerekeza mu ikipe ya APR FC yari yagiye muri Tanzania aturutsemo,dore ko iyi kipe iri mu bihe byo kugura abakinnyi bakomeye bazayifasha kwisubiza icyubahiro yahoranye nyuma yo kumara umwaka w’imikino idatwaye igikombe na kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda.

Kuri ubu biravugwa ko Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry baheruka kwirukanwa muri Rayon Sports bamaze gusinyira APR FC mu gihe kandi andi makuru avuga ko na Ange Mutsinzi uherutse kwanga kongera amasezerano muri Rayon Sports yaba yamaze kwemerera APR FC kuyisinyira. Ibi bikaba birimo gukorwa mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze iminsi yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izaba mu kwezi gutaha.

Peter UWIRINGIYIMANA

Leave a Reply