Migi,Iranzi, Ngabo ku rutonde rw’abakinnyi 16 APR FC yirukanye

APR FC yagize umwaka utari mwiza w’imikino yahisemo gusezerera umubare utari muto w’abakinnyi 16 barimo n’abari basanzwe bayoboye abandi nka Mugiraneza Jean Baptiste, Ngabo Albert na Iranzi Jean Claude.Uyu mwanzuro ukaba wafashwe mu rwego rwo kubaka ikipe nshya izatanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Ibi byabereye mu nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, ibera ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ndetse ihuza ubuyobozi n’abakinnyi maze abakinnyi bamenyeshwa ko bamwe muri bo batatanze umusaruro muri uyu mwaka,bityo ubuyobozi bukaba bwafashe umwanzuro wo gutandukana nabo.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga waboneyeho gushimira byimazeyo abasezerewe ku murava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

Mu birukanwe harimo abahoze ari ba kapiteni muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu bayobowe na Mugiraneza Jean Baptiste wari kapiteni mukuru, Ngabo Albert na Iranzi Jean Claude mu gihe kandi abantu batunguwe no kubona Savio Nshuti uri mu bakinnyi bahenze APR FC kuri uru rutonde.

Amakuru Flash ifite avuga ko bamwe muri aba bakinnyi baba birukanwe bazira ko banze gusinya amasezerano ikipe ya APR FC yabahaye arimo ingingo ivuga ko mu gihe baba baguzwe n’indi kipe APR FC yafata 60% naho umukinnyi agafata asigaye.

Biranavugwa kandi ko nyuma yo kwirukana abakinnyi 18 bose APR FC yaba yaramaze gusinyisha barimo Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nkomezi Alexis,Omar Rwabugiri, Niyomugabo Jean Claude na Rurangwa Mosi.

Abakinnyi 16 APR FC yirukanye

UWIRINGIYIMANA Peter

Leave a Reply