Aha ni ho u Rwanda rwavukiye, muhamenye nk’Ivanjili-Guverineri Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko kumenya amateka yo ku Murindi wa Byumba, ahateguriwe hakanatangirizwa urugamba rwo kubohora igihugu hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Kuri uyu wa gatanu, ku Murindi wa Byumba hateraniye urubyiruko, abayobozi barimo n’abo mu nzego z’umutekano mu gikorwa kigamije kubasobanurira amateka y’igihugu n’urugamba rwo kukibohora rwatangirijwe muri ako gace.

Guverineri Gatabazi yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka yo ku Murindi, bakayamenya nk’Ijanvili

Yagize ati” I Nazareti sindagerayo, I Yeruzalemu sindagerayo ariko nshobora kuhasobanura nk’uwagezeyo. Hano na ho havukiye u Rwanda muhamenye, ndifuza ko muhamenye. Iyo ni yo Vanjili nk’Abanyarwanda ni na yo muzabwira abandi, twe turabivuga nk’ababibonye tukabivuga nk’ababihagazeho ariko mwe muzabivuga nk’ababibwiwe ariko kubibwira abandi neza ni ukubivuga muri aha ku Murindi.”

Guverineri Gatabazi yabwiye urubyiruko rurenga 200 ko kumenya amateka yo ku Murindi bikwiye kujyana no guharanira icyifuzo cy’uwari aho (Perezida Kagame) cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati” …Wava ku Murindi ugatahana itaka cyangwa ibuye ukarijyana uvuga ko ujyanye ikimenyetso cy’aho ugukizwa no gutsinda k’u Rwanda gukomoka ariko bikajyana no guharanira cya cyifuzo uwari aha uyoboye igihugu yifuzaga ari cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho igihugu gisobanura, gikora kandi buri muyobozi uri mu nshingano ze agasobanura ibyo ashinzwe.”

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru busaba urubyiruko guharanira kubaka ubumwe bw’abanyarwanda mu rwego rwo gutera ishema ingabo zari iza ‘RPA’ zabohoye igihugu.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Gicumbi Ahishakiye Jean Damascene yagaragaje icyizere mu kubaka urubyiruko ruzira amacakubiri, hashingiwe ku nyigisho bahabwa.

Yagize ati ” Niba barashoboye kubikora mu gihe gikomeye, igihe kigoye ntekereza ko twebwe nk’urubyiruko tudasabwa ibintu bihambaye kuko ibikomeye babidukoreye. Uyu munsi twe nk’urubyiruko ntabwo dufite icyo kwireguza mu gihe umuyobozi wese ahaguruka avuga ubumwe bw’Abanyarwanda, umuntu wese agaruka ku kubaka igihugu. Mu by’ukuri tutabikoze nk’urubyiruko twaba dufite ikibazo gikomeye ari na yo mpamvu mvuga ko twebwe nk’urubyiruko nta cyo kwireguza dufite kuko umusingi dufite, aho tuvoma ari ku isoko imeze neza kandi ifite icyerekezo.”

Ibi biganiro bihawe urubyiruko mu gihe u Rwanda rwitegura umunsi ngarukamwaka wo kwibohora wizihizwa tariki 4 Nyakanga.

Mu bayobozi bitabiriye iyi gahunda yiswe ‘Igihango cy’Urungano’ harimo Ministiri w’urubyiruko Madamu Rose Mary Mbabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Dr Bizimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye ingabo, Polisi y’igihugu n’abandi.

Aba bayobozi n’urubyiruko basuye ibice bitandukanye banasobanurirwa amateka y’iyi ngoro ’National Liberation Museum’.

Leave a Reply