Mu mudugudu wa Muturirwa akagali ka Kiruri murenge wa Mukingo akarere ka Nyanza, haravugwa umugabo witwa Uwimana Ismael w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwica abana be babiri muri batatu yari afite.
Mu bana bapfuye, umukuru yarafite imyaka 4 undi yarafite umwaka unwe. Uwimana Ismael yanakomerekeje umugore we wahise ujyanwa ku bitaro bya CHUB.
Mbabazi Modeste uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yavuganye kuri telephone n’umunyamakuru wa Flash ukorera mu Majyepfo y’u Rwanda amubwira ko uyu mugabo Uwimana Ismael yavuze ko hari ibintu byamufashe bigatuma yica aba bana be.
Yagize ati “Amakuru dufite ni uko mugabo ejo (kuwa kabiri)yishe abana be akavuga ko hari ibintu byamufashe agahinduka agafata umuhini bose arabahondagura arabica. Birumvikana iyo amakuru nk’aya atanzwe iperezereza riratangira; ukurikiranyweho iki cyaha yafashwe, ubu hari gukorwa imirimo y’ubugenzacyaha.”
Umugabo ukekwaho kwica abana yibyariye ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano mu gihe iperereza ryimbitse rikomeje.
Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 324 ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu bihanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ingingo ya 311 yo muri icyo gitabo ikaba ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye nabyo bihanishwa igifungo cya burundu.