Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Prince Kid ari kuburana mu mizi - FLASH RADIO&TV

Prince Kid ari kuburana mu mizi

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho ari kuburana mu mizi ibyaha akurikiranweho, yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, ni bwo Prince Kid, yageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kuburana mu mizi.

Ashinjwa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabanje gutegeka ko  habaho gutegereza kugeza   Saa yine, kugira ngo umwe mu bunganira mu mategeko Ishimwe DIEUDONNE agere mu rukiko.

Umwunganizi wa Prince Kid utaragera mu rukiko ni Me Ngabo Kayijuka, uhari ni Me Emmeline Nyindo.

Igihe urukiko rwari rwatanze rwo gutegereza umwe muri 2 bunganira Prince Kid ageze atarahagera! Ishimwe DIEUDONNE n’umwunganira uri mu rukiko basabye ko iburanisha ryakomeza.

Ubushinjacyaha busabye ko urubanza rwabera mu mu muhezo k’umutekano w’abo buvuga ko bahohotewe.
Ishimwe Dieudonne avuze ko kuburana mu muhezo atari ngombwa.

Prince Kid Ati “Ntabwo ndi uumwubatsi, mu buzima bwanjye nahuraga  n’abakobwa, ushaka kundahiriraho itaka yahera ku bakobwa.”

Ishimwe Dieudonne abwiye urukiko ko ubushakashatsi bugaragaza ko irushanwa yateguraga rya Miss Rwanda, ryakurikiranwaga n’abantu Miliyoni 46 ku Isi, bityo ko ruramutse ruburanishirizwe mu muhezo byateza ibihuha n’impagarara.

Umwe mu bunganira Prince Kid uri mu rukiko Me Emmeline Nyindo, nawe yunze mu ry’umukiriya we asaba ko yaburanira mu ruhame ku bw’uburenganzira bwe.

Mu rukiko Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abagore babiri.

Ubushinjacyaha bukomeje gutsimbarara kukuba urubanza rwa Prince Kid rwabera mu muhezo, butanga ingingo ko abavugwa muri dosiye ari ba Nyampinga kandi baba bakiri abakobwa bashobora gushinga ingo bityo ko rwabera mu muhezo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rutegetse ko urubanza rwa Prince kid rubera mu muhezo.

Abari bakurikiye urubanza, basabwe gusohoka mu cyumba cy’iburanisha.