Impaka z’uruduca muri rubanda ku ihingwa ry’urumogi mu Rwanda

Hari impuguke mu mategeko zaburiye leta kubanza kumvisha neza  abaturage  iby’ihingwa ry’ikimera cyizwi nk’urumogi cyangwa Cannabis  mbere yo gutangira kugihinga kuko ngo bitabaye  ibyo impamvu yo kugihinga  ishobora kutagerwaho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira uyu mwaka niyo yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi kandi muri ibyo bimera n’ikizwi nka Cannabis cyangwa urumogi nacyo kirimo.

Nyuma gato Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel NGAMIJE yabwiye itangazamakuru rya leta ko urumogi rwari rusanzwe ari ikizira ku butaka bw’u Rwanda igihe rwafashwe nk’ikiyobyabwenge rugiye gutangira kujya ruhingwa mu Rwanda, nyuma rukoherezwa mu muhanga mu nganda z’imiti.

Ati “N’icyo kimera rero nacyo bamwe bakunze kwita Cannabis ni ikimera kigiye guhingwa mu buryo butekanye.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB narwo rwahise rushyira hanze itangazo rivuga ko abashoramari bashaka guhinga icyo kimera bahawe karibu ariko ko hari amabwiriza n’ibisabwa n’ingamba z’umutekano zikaze zirinda ko urwo rumogi ruzahingwa rwarindwa gukoreshwa nk’ikiyobyabwenge.

Iby’ihingwa by’urumogi mu Rwanda bikimara kumvikana bisa n’ibyateye Rubanda gucika ururondogoro by’umwihariko ku mbunga nkoranyambaga abenshi babifata nk’imari ishyushye.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bafite impungenge ko igihe urumogi rwaba ruhinzwe mu Rwanda abarucuruza n’abarunywa nk’ikiyobyabwenge baziyongera.

Dore aho bashingira impungenge zabo.

Umwe ati “Niba umurima uri hakurya hariya umuntu ntiyabura kugenda ngo apfureho na gatoya.”

Mugenzi we ati “Buriya umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge niyo wamubwira ngo uramurasa ibyo ntacyo biba bimubwiye kuko aba yarabaswe narwo aba arukunze cyane ashobora rero kurwiba.”

Bwana Tom MULISA impuguke mu mategeko yabwiye itangazamakuru rya Flash ko u Rwanda ruri mu bihugu byo mu karere byatinze gushyiraho amategeko n’amabwiriza yo guhinga urumogi ngo rukoreshwe mu birebana n’umuti, ariko akurikije uko ahandi byakozwe asanga Leta ikwiye kubanza gusobanurira abaturage uko ihingwa ry’icyo kimera rigomba gukorwa n’ugomba ku ruhinga icyo yaba yujuje.

Ibi bikagendana no gusuzumana ubushishozi abashoramari bazahabwa uburenganzira bwo guhinga icyo kimera niba bazarinda icyo gihingwa kugera muri Rubanda.

Bwana Mulisa asanga bidakozwe bityo intego yari igamijwe ishobora kutagerwaho.

Ati “Abaturage cyangwa abahinzi muri rusange batabiganirijwe byazagira ikibazo, na bya bindi twavugaga byose hari igihe tutabigeraho. Ikindi cya kabiri, uwahabwa icyo cyangombwa yakagombye kuba ari wa muntu wagaragaje ko yujuje bya bindi byose, n’abakozi be azabagenzura, rimwe na rimwe mu bihugu bimwe akanirengera ingaruka mu bantu baturanye n’umurima we mu gihe byagaragaye ko abo bantu ari ukujyamo bakiba bagasabikwa n’ibyo biyobyabwenge.”

Inzego nkuru zifite mu nshingano ubucamanza zo zishimangira ko kuba ikimera cy’urumogi cyemewe guhingwa ku butaka mu Rwanda nk’ikizoherezwa hanze mu nganda z’imiti bidakuyeho ko kugikoreshwa nk’ikiyobyabwenge ari icyaha gihanirwa.

Dr. Faustin Nteziryayo NI Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ati “Kunywa urumogi ni icyaha gihanirwa n’amategeko kandi kizakomeza gukurikiranwa gihanwe n’amategeko.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uru rumogi ruzahingwa mu Rwanda ruzajya rwoherezwa hanze 100%, mu gihe Urwego rw’Ugihugu rw’Iterambere RDB rwo ruvuga ko uzemererwa guhinga iki kimera azahozwaho ijisho kuva yinjiza mu gihugu imbuto zacyo, ahinga asarura kugeza igihe urumogi rwohereje hanze.

 U Rwanda rwinjiye mu kibuga cy’ibindi bihugu by’Afurika nka Lesotho, Kenya, Zimbabwe, Morocco, Uganda n’ibindi byamaze kwemera ko urumogi ruhingwa ku butaka bwa byo.

Tito DUSABIREMA