Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
KENYA: Abambari ba Ruto barahiriye ko bazinjira mu birori by’umunsi w’Intwari - FLASH RADIO&TV

KENYA: Abambari ba Ruto barahiriye ko bazinjira mu birori by’umunsi w’Intwari

Abambari ba Visi Perezida William Ruto barahiye ko bazakoresha imbaraga bakiyinjiza muri stade mu biriro by’umunsi w’Intwari.

Uyu ni umunsi uzwi nka Mashujaa Day uzaba kuwa Kabili mu cyumweru gitaha tariki ya 20 Ukwakira uyu mwaka.

Daily Nation yanditse ko abategetsi bavuze ko hatumiwe muri stade ya Gisii abantu batarenga igihumbi abandi bakabakaba ibihumbi Umunani bazakurikirana ibirori ku byuma byerekana amashusho binini bizaba bimanitse ahantu hanyuranye.

Amakuru ava muri Kenya aravuga ko ibi birori ahanini byitabirwa n’abahawe ubutumire bwanditse, kandi bafite inkomoko mu bantu bakomeye bategetse iki igihugu.

 Iyi nshuro bazabirwaniramo kuko abambari ba Ruto barahiye ko bazakora ibishoboka byose bakahinjira ku ngufu kandi ngo bazakozanyaho.

Abashyigikiye Visi perezida Ruto baravuga ko ibi birori bidakwiye kuba iby’abantu babaye mu butegetsi gusa, kuko na Rubanda rwa giseseka ari Intwari kuko nabo bakorera Igihugu.

Visi Perezida William Ruto aherutse kubwira abamotari ko badakwiye kurenganya abapolisi baherutse kumubuza kuganira nabo, kuko ahanini baba bashyira mu bikorwa amabwiriza y’abategetsi.

Ihangana rya Ruto na Kenyatta rimaze gufata indi sura ndetse amahanga atangiye kubasaba kumvikana bagahana ikiganza.

 Abari hafi y’ubutegetsi bavuze ko umuntu uzaza muri Mashujaaa Day agomba kuba afite ikarita yahawe yanditseho amazina ye bitaba ibyo agasubizwayo.

Icyakora leta ya Kenya ivuga ko impamvu hazinjira abantu bake, ari uko ubu hagamijwe kwirinda icyorezo cya  Covid-19.

Ibi abambari ba Ruto barabibona nko kurenganya rubanda rusanzwe rumaze kwitwa Ba Hustlers, bagenekereza nka rubanda mu ndimi z’amahanga.