Ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Tanzania Chadema ryavuze ko ubutegetsi buriho ntacyo butari gukora ngo bukome mu nkokora ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Chadema yavuze ko umukandida perezida w’ishyaka bwana Tundu Lissu mu kwiyamamaza kwe yari kuzajya akoresha indege bikuhuta, ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili kibashyiriraho amananiza
The Citizen ivuga ko aya mananiza ashingiye kukuba umupilote w’indege ya kompanyi y’indege yari kujya imutwara, iki kigo cyamwangiye ko akora aka kazi kivugako ari umusaza, binyuranye n’amategeko, cyongeraho uko angana adakwiriye gutwara umuntu nka kandida perezida.
Kuri Chadema yavuze ko ari amananiza ashingiye kuri politiki ngo iri shyaka rikunde rinanirwe kugera ku baturage. Iki kigo cyavuze ko ibivugwa na Chadema atari ukuri kuko ngo ari ibyanditswe mu mategeko.