Sudani y’Epfo: Sosiyete Sivile yongeye kotsa igitutu Machar na Kiir

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta ryasabye ko impande zihanganye zicara zigashaka uko zishyiraho guverinoma ihuriweho nk’uko biteganijwe mu masezerano y’amahoro zasinye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko iri huriro rizwi nka ‘Civil Society Forum’ ryavuze ko hasigaye iminsi 90 ngo Riek Mashar na Salva Kiir uri ku butegetsi, babe barangije ikibazo bahoshe intambara.

Amakuru ava muri Sudan y’Epfo avuga ko mbere yo gushyiraho iyi guverinoma hagomba kubanza guhuza igisirikare kikaba icya leta, ndetse no gukora indi mitwe ishinzwe umutekano mu gihugu.

Riek Machar urwanya ubutegetsi avuga ko atazagaruka mu gihugu igikorwa cyo guhuza igisirikare kitarabaho, kandi aya masezerano bihaye igihe ntarengwa cy’ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

Intambara ya Sudani yepfo yadutse muri 2013 igihugu kimaze imyaka 2 kiyomoye kuri Sudani ya Khartoum.

Imbarutso yabaye ubwo Perezida Salva Kiir yashinjaga Visi Perezida Riek Machar na bamwe mu basirikare gushaka gukora kudeta ngo bamuhirike, intambara irota ubwo.

Ubu abarenga miliyoni barahunze ababarirwa mu bihumbi 400 bahasiga ubuzima.