Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko adakeneye undi mwanya yatorerwa nyuma ya manda ye izarangira muri 2022 avuguruza ibyari bimaze igihe bivugwa ko yaba ashaka umwanya wa ministre w’intebe.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko mu kiganiro perezida wa Kenya yagiranye na France 24 nubwo bwose yahakanye agatsemba ko adakeneye kuguma mu butegetsi bw’igihugu, yirinze kuvuga aho ahagaze kuhazaza ha William Ruto visi perezida we batameranye neza.
Abajijwe niba azamushyigikira yavuze ko arajwe ishinga no kurangiza manda ye kandi akagerageza kugeza kubaturage ibyo yabemereye ubwo yiyamamazaga muri manda ya kabili.
Bwana Kenyatta kandi yanumvikanye nk’udakozwa ibyo gusesa inteko ishinga amatgeko,ishinjwa kutuzuza amahame y’uburinganire, avugako atari ikintu kihutirwa.
Uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yavuzeko iki kibazo nubwo bwose kiri mu nkiko yumva nta bwihutirwe gifite kuburyo no kugikora byazana ibibazo kurusha kutabikora. Muri Kenya ubu umwuka wa poltiki urashyushye ndetse amashyaka 400 amaze kwiyandikisha ashaka kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ni nako bimeze kandi William Ruto na Raila Odinga bahabwa amahirwe yo kuzasimbura Kenyatta, nabo baravugwaho ko batangiye guhangana.