Kigali:  Abamotari bamurikiwe Koperative eshanu bashyizwemo  nabo basaba ko ibibazo byabo byitabwaho

Abamotari bo mu mujyi wa Kigali bamurikiwe kumugaragaro Koperative eshanu bashyizwemo ndetse n’Abayobozi bazo. Izo Koperative zirimo ebyiri zo muri Nyarugenge,  ebyiri zo muri Gasabo n’imwe yo muri Kicukiro. 

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 16 Kanama 2023, munama RURA, Polisi y’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’Abamotari , izi nzego zikaba zijeje ko ibibazo byose abamotari bafite birimo ubwishingizi buhenze bigiye guhabwa umurongo.

Ubwo bamaraga kumva Komperative eshanu nshya bashyizwemo ndetse n’ubuyobozi bwazo ,abamotari bo mu mujyi wa Kigali bagaragaje kunyurwa nazo cyane ko n’amafaranga ibihumbi bitanu ya buri kwezi bajyaga batanga muri Koperative za mbere yakuweho.

Gusa ariko basaba ko bimwe mubibazo bicyugarije umwuga wabo birimo ubwsihingizi buhenze,  n’ibindi.

Umwe ati “Njye mbona ahanini  ibijyanye no kutabona ubwo bshingizie buhendukiye buri wese biri mubiteza impanuka.”

Undi ati “Twebwe rero abamotari icyo dusaba ubuyobzi bukuru bw’igihugu nibaduhe parking natwe turi abantu dukeneye guhahira imiryango yacu tugateza n’igihugu imbere kuko turasora.”

Mu kiganiro bahaye Abamotari , umuyobozi w’agateganyo wa  RURA Eng. Emile Patrick Baganizi na Meya w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa bavuze ko bimwe mubibazo byugajije umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto birimo icy’ubwishingizi n’ibindi  inzego bireba ziri kubyigaho ngo bihabwe umurongo.

Baganizi ati “Umutekano wo mu muhanda motari nawubahiriza akirinda impanuka cya giciro nta kizakibuza kumanuka (Ubwishingizi) ,kubijyanye n’igiciro cy’urugendo mugenzi wanyu yabajije nkuko mubizi icyo giciro gishyirwaho hagendewe kubintu bitandukanye harimo n’icyo kijyanye n’ubwishingizi ibyo byose rero nibimara kuba ku murongo tuzongera twice tubisesengure hajyeho igiciro cy’urugendo gikwiye.”

Pudence ati “Muri kwa gukora neza dukeneye gushyiraho pariking ahantu hatandukanye ziborohereza nawe mu kazi hari izo twashyizeho byagaragye ko zikiri nkeya muzazibona hariya downtown ,mubice bya Kicukiro muri Gare ariko tugiye kuzongera twashyizeho itsinda ryihariye zisuzuma aho zigomba kujya.”

Kurundi ruhande Polisi y’igihugu yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhjanda birinda guteza impanuka nkuko babihawemo ubutumwa na CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’igihugu.

Ati “ Twabahaye ubutumwa butatu ,gucana amatara nkuko amategeko abiteganya ,kubaha uburengenzira bw’abanyamaguru  ntibarangare kuko nubwo abenshi babyuhahiriza ariko hari abakirangara ntibabihe n’agaciro kandi barengaho bazahanwa ndetse no kugerageza kujya bakoresha umuhanda neza bagenda mu gisate cy’iburyo bakanyuranaho ibumoso usanga abantu besnhi bakoresha umuhanda barimo na benshi bagenda kino gihugu bavuga ko Abamotari banyuraniraho aho babonye hose .”

Kugeza ubu moto nibyo binyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka cyane ugersanyije n’imodoka ari nabyo bituma ubwisnhingizi kuri ibi binyabiziga bukomeza guhenda nkuko Banki inkuru iherutse kubitangaza.

Icyakora abamotari bo babwiye inzego bireba ko no kuba ubwishingiz buhenda bituma benshi bajya mu muhanda batabufite ibi nabyo bikagira ingarunaga zikomeye mugihe habaye impanuka.

Daniel Hakizimana