BUGESERA:ABIVURIZA KU KIGO NDERABUZIMA CYA JURU BARAKIVUMIRA KU GAHERA

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, bavuga ko batanyurwa na serivisi bahabwa n’ikigo nderabuzima cya Juru kuko abaganga bahugira muri telephone aho kwakira abarwayi.

Abwo aba baturage bahaga ubuhamya umunyamakuru wa Flash uko ikoreshwa rya telephone kuri iki kigo nderabuzima ribabuza guhabwa servisi nziza, bagasaba ko byahinduka.
Niyomuhoza Adenise kimwe Mukeshimana baragira bati” aho kugirango abaganga bagufashe bahugira aho bahabwa service n’umuganga ari no kwitaba telefone kuribo ngo babibona nk’imbogamizi
Mu magambo yabo bakomeza bavuga ko abaganga bakwiye kumenya ko baba baje kwivuza , ko badakwiye kabararamana kuko baba bavuye iwaba saa 6h00am bakageza saa 6h00 z’umugoroba bategereje service . Abandi bagataha batavuwe .

Icyakorango uretse servisi mbi aba baturage bavuga ko bahabwa barananenga uburyo bahabwa imiti kandi baba baratanze ubwisungane mu kwivuza, buzwi nka mutuelle de santé.

Ku uruhande rw’abaganga
bakunda kuvuga ko nta kibazo cya servisi gihari ari uko ari bake.

Perezidante w’inama njya nama mu karere ka Bugesera madamu Imerda Mutumwinka aganira nitangazamakuru rya Flash yasabye abaganga ko badakwiye kwishingikiriza ko abaganga ari bake ko bakwiye gutanga service nziza ko ikibazo bafite nk’akarere bari kwitegura kugikemura kuko hari gutegurwa abandi baganga .

Meya Mutabaza Richard agaruka kuri iki kibazo cya service mbi no kubura imiti yemeye ko kigaragara muri aka karere avuga ko bagiye kukigira icyabo nk’akarere bityo bigashakirwa igisubizo.

Ikibazo cy’abaganga bake si umwihariko w’ikigo nderabuzima cya Julu gusa,kuko nabo muri Ngeruka Na Nyamata bavuga ko icyo kibazo bari guhura nacyo cy’ubuke bw’abaganga bituma badatanga service ku babagana muburyo bukwiye.
Ali Gilbert Dunia