Mu biganiro byahuzaga izi nzego zose zifite aho zihuriye no kubahiriza uburenganzira bwa mu mu Rwanda,komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yazigaragarije ko yaba mu magereza cg se mu bigo byakira abantu mu gihe gito yasanze hari ubutubahirizwa.
Bwana MFITUMUKIZA Schadrack, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, muri iyi Komisiyo aha avuga ko mu igenzura bakoze haribyo babonye bidakwiriye aho usanga hari aho ibiryo byabaye bike, aho usanga ntamazi ahari, ndetse nubucucike bukabije.
Ati: hari ahantu henshi twagiye dusanga hari amafunguro macye ,akenshi bakatubwirako ari ikibazo cya rwiyemezamirimo,hari aho komisiyo yageraga igasanga hari ama kasho harimo umwuka mubi cgangwa se ugasanga bafite ubwiherero mo imbere ugasanga harimo umwuka mubi wakwangiza ubuzima bwumuntu, ndetse naho usanga hari ama kasho adafite amadirishya ugasanga harimo umwuka muke.
Uyu muyobozi kandi aranahuza n’umukuriye unakuriye iyi komisiyo ,Marie Claire Mukasine, ushimangira ko hari amagororero, na za kasho z’ubushinjacyaha n’ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito usanga bitubahiriza uburenganzira bwa muntu akaba ariho ahera asaba inzego zirebwa niki kibazo kwikosora.
Ati: Turabibutsa uburenganzira bwabo bantu, umuntu urimo gukurikiranwa ku byaha akekwaho ntabwo bivuze ko aba atakiri umuntu ,aba akiri umuntu aba agifite uburenganzira kuko umuntu ni umunyagitinyiro, ibyo rero turabibibutsa tubasaba ko bakomeza kubyubahiriza iyo tugenzura hari hamwe dusanga hari ibyakozwe ariko hakaba nibitarakorwa tukaba tubasaba kubikosora.
Izi nzego zahawe umukoro wo gukosora iki kibazo ariko zisa n’izitemeranya n’iyi komisiyo bagashimangira ko ibi nta bihaba.
SINDAYIHEBA Potient ,Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’umujyi wa Kigali kinyuzwamo abantu byigihe gito hazwi nka transit centre avuga ko nta yicarubozo ribera mu kigo abereye umuyobozi
Ati: sinumva ko umutzu yazanwa hariya ngo aze akubitwe, ibyo bose ntabihaba ntamuntu ukubitwa, inshingano zacu nukugira aho tuvana abantu naho tubaganisha, niba ari inzererezi adahohoteye abandi bamuhohotera , klugira ngo tumufashe rero umuntu udafite aho aba ,afite aho agomba kujyanwa akigishwa agahabwa umurongo.
Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi wa gereza ya Nyamagabe SSP Marie Grace Ndwanyi, nawe wemeza ko iri gororero abereye umuyobozi nta bikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu bihaba
Ati: muri rusange aho tugeze ni heza kuko mu nshingano dufite zokugorora ntabwo wagorora umuntu umukorera iyica rubozo rero kugeza uyu mnsi nta rihari kuko turasobanukiwe kandi tubyumva neza ko umuntu uri kugororwa afite uburenganzira bwo kubaho neza,bwo gufatwa neza kugira ngo tubashe kugendana yumva atuje .
Uburenganzira bwo kudakorerwa iyicarubozo buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe 2015mu ngingo ya 14 agace ka 2. Nubwo izi nzego zose ariko zahakanye ko ibi bikorwa bidakorwa, hari amakuru ajya atangwa n’abanyuze muri ibi bigo bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe neza.