Kwibohora 25: Ihungabana riracyari ikibazo cy’ingorabahizi

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye abahanga mu mitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko ihungabana mu banyarwanda by’umwihariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikiri ikibazo cy’ingorabahizi,bagasaba ko umuntu ugaragaza ibimenyetso by’ihungabana yajya ashaka umuha ubufasha kandi abantu bagaharanira  kubanirana neza.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiraga kuya 4 Nyakanga 1994, leta yashyize ingufu mu guhangana n’ikibazo cy’ihungabana nka kimwe mu bibazo byari byugarije abarokotse Jenoside.

 N’ubwo hashize imyaka 25 hari imbaraga zishyirwa mu guhangana n’iki kibazo, na n’ubu ngo ihungabana rikomeje kuba ikibazo cy’ ingorabahizi cyane ko ubu kinagagara no mu bakiri bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko byasobanuwe na Prof. Vincent Sezibera,umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,akaba na Perezida w’urugaga rw’Abahanga mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Ikibazo cy’ihungabana kiracyari ingorabahizi yaba ari mu mibare ndetse no mu byiciro rigaragaramo no mu bakiri bato,ubundi byakabaye byumvikana ko ryakagaragaye mu bakuze kuko nibo banyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside ,ariko none rigaraga mu bakiri bato, ari nabyo bikwiye guhangayikisha uwariwe wese.”

N’ubwo abagaragaza ihungabana usanga ahanini bifitanye isano n’ingaruka za Jenoside,umukozi wa RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze Claire Nancy Misago agaragaza  amakimbirane mu miryango nk’indi mpamvu zishobora gutuma ihungabana  rinagaraga ku bakiri bato.

Ati “Buriya nk’iyo turi kumva abana bato bagenda bagaragaza ibimenyetso by’imitwarire mibi cyangwa ukumva amakimbirane mu miryango, ukumva nta mubyeyi ukiba hafi y’umwana ngo amutege amatwi,cyangwa ukabona abantu ntibagikunda I bimwe mu bimenyetso by’ihungabana.”

Kugeza ubu ihungabana mu banyarwanda ni 3.6 %, ariko mu barokotse Jenoside by’umwihariko rikaba 27%. Igiteye impungege ni uko inzobere mu mitekerereza ya muntu zivuga ko   Ihungabana rishobora gutuma umuntu ahohotera abandi.

Umunyamakuru wa Flash yabajije Prof. Vincent Sezibera inzobere mu buzima bwo mu mutwe icyo abona cyakorwa nk’umuti w’ihunganabana maze agira ati “ Umuti ni uko hari uburyo buzwi bwo kwita ku ihungabana, akaba ari nayo mpamvu dusaba abagaragza ibimenyetso by’ihungabana ko bagana ababaha ubufasha nyakuri ariko hari ubundi bufasha bwuzuzanya, n’ubu bugaragara mu mibereho n’imibanire y’abantu aho umuntu amenya guhumuriza udakura abantu umutima cyangwa ngo ube urucantege.”

Usibye ihungabana, ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuzima bwa 2018 bwagaragaje ko agahinda gakabije nako kari mubihangakishije mu banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35, abagera kuri 12% bari bafite iyi ndwara naho mu bacitse ku icumu bafite hagati ya 24-65, abari bayifite ni 35%.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ingamba zihari ari ukongera umubare w’abanganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ndetse n’ababihuguriwe,guhera ku rwego rw’Ibigo nderabuzima kugeza ku bitaro.

Abajyanama b’ubuzima na bo ngo bazongererwa amahugurwa azabafasha kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Daniel Hakizimana