BIRAGOYE KUMARA IMINSI 100.:Minisitiri NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’ububanyi n’ amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda  Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku bihe bitangaje Abatutsi babayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe aho bamaze iminsi 100 ariko buri wese yumva ko atarenza umunsi akiri muzima, avuga ko hari naho byageze abantu bakibaza aho Imana iri.

 

Ibi Amb. Nduhungirehe yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’umuryango w’urubyiruko uzwi nka ‘Our Past Initiative’. Kiba buri mwaka ku wa 9 Mata.

Mu magambo ye, Bwana Amb. Nduhungireye yavuze ko dukwiye gushimira ubuzima tubayemo bitandukanye n’ibihe bigoranye kandi bitangaje aho umuntu yamaze iminsi 100 yihisha yumva ko budacya ariko iyo minsi yose igatambuka.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni umugambi w’igihe kirekire wacuzwe ndetse ushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda yariho ndetse n’ingabo zayo.

Jenoside yakorewe Abatutsi ifite ibimenyetso bihagije bigaragaza uburyo yateguwe, ikageragezwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa mu bugome ndengakamere. Nyamara bimwe mu bihugu by’amahanga, nk’u Bufaransa, byakomeje gukingira ikibaba abagiyizemo uruhare.

Ari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’umuryango w’urubyiruko uzwi nka ‘Our Past Initiative’. Kiba buri mwaka ku wa 9 Mata, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier J. Patrick Nduhungirehe yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu gihe cy’iminsi 100, avuga ko kuba hari abarokotse byari ibitangaza ndetse yerekana ukuntu kumara iminsi ijana uhunga kwicwa ari ibintu bitari byoroshye..

Yagaragaje ko amahoro u Rwanda rufite atapfuye kwizana , yerekana ko abavutse muri ibi bihe nubwo babifata nk’ibisanzwe ariko ko abantu benshi baciye mu nzira y’umusaraba kandi ikomeye cyane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yasabye urubyiruko kurangwa no kubana neza, kutavangura no kutarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10, aho rwateraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri mu Karere ka Kicukiro. ‘Our Past Event’ yatangiye yitabirwa n’abantu 200, ubu barenga 10.000.