Hon. Charles Murigande yashimiye abarokotse Jenoside kutishora mu biyobyabwenge

Hon. Charles MURIGANDE yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko batijanditse mu biyobyabwenge ndetse asaba abaturarwanda guharanira amahoro igihugu rufite.

Hon. Charles Murigande yashimiye abarokotse ubutwari bagize

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu murenge wa Kagarama w’akarere ka Kicukiro, aho icyo gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso.

Ni umuhango witabiriye n’abayobozi batandukanye barimo Hon. Charles Murigande wari umushyitsi mukuru n’abandi mu nzego zitandukanye nk’ umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kagarama Madamu Ndoha Angelique Uwamariya.

Hon. Charles Murigande yashimiye abacitse ku icumu kubera ubutwari bagize bwo kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kutishora mu biyobyabwenge nkuko abandi bafite agahinda babigenza anabibitsa ko amahoro u Rwanda rufite ariyo atanga ikizere cyo kubaho ejo hazaza.

 

Umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge, Madamu Ndoha Angelique Uwamariya yashimiye Inkotanyi ndetse anashimira Leta y’Ubumwe ku mirimo ikomeye yakozwe irimo guhakarika Jenoside no kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kubagarurira icyizere cyo kubaho.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ho mu murenge wa Kagarama, rwafunguwe mu 1999 rukaba rumwe mu nzibutso nkuru kandi zikomeye mu Rwanda.

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 105,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri iruruhukiyemo ni iy’Abatutsi batereranywe n’ingabo zari iza MINUAR mu ishuli rya ETO kicukiro ndetse n’indi yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside, ikajyanwa gushyirungurwa mu cyubahiro muri uru rwibutso.