KALEHE: FARDC YISUBIJE AGACE KA TUSHUNGUTI

Umujyi wa Tushunguti, uherereye muri teritwari ya Kalehe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wasubiye mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zombi n’abarwanyi ba AFC/M23.

Uyu mujyi ufatwa nk’ahantu h’ingenzi mu mutekano w’akarere kuko uherereye ku mupaka uhuza intara za Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru. Tushunguti yari yigaruriwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ku wa 7 Mata 2026 nyuma y’imirwano yabahuje na Wazalendo, ariko bidatinze, FARDC yakoze igikorwa cyihuse cyo kwisubiza ako gace.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano no ku bitangazamakuru birimo ACTUALITE.CD avuga ko igikorwa cyo kubohora Tushunguti cyatangiriye mu duce twa Biriko na Busurungi two muri Walikale , aho ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bashyize igitutu gikomeye ku barwanyi ba AFC/M23, bikabatera gusubira inyuma.

Nyuma y’iyo mirwano, ingabo za FARDC zafashe umujyi wa Tushunguti ziwugarurira ituze n’umutekano, ndetse bikaba byanatanze icyizere cyo kugabanya igitutu cy’umutekano muke cyari cyugarije n’ahandi nko muri Biriko mu gace ka Waloa Loanda.

Abaturage bo muri ako karere bahuye n’ingaruka z’iyo mirwano, aho benshi bahunze bagahungira mu bice bifatwa nk’ibifite umutekano ugereranije birimo Biriko, Busurungi, Mandje na Hombo. Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’igisirikare buvuga ko ibikorwa byo kugarura ituze no gusukura ibice byari byarabayemo imirwano bikomeje.

Kuri ubu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ibikorwa byo gushimangira umutekano mu mujyi wa Tushunguti no mu nkengero zawo, mu rwego rwo kugarura ituze rirambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.