Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) buvuga ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye nk’uko bigaragara muri raporo ubushinjacyaha bwakiriye itanzwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwe, rwabaye taliki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari ufungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara rivuga ko raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono
n’umushinjacyaha mukuru rigira riti “Iperereza
ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo
wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo,
uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.“
Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report)
yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari
kubura umwuka (Asphyxia/hypoxia), gushobora guterwa no kuba yariyahuye
yimanitse.
Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.