Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Rwanda: Abandi bantu 11 bakize Covid-19 - FLASH RADIO&TV

Rwanda: Abandi bantu 11 bakize Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abandi bantu 11 bari bamaze igihe barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro, nyuma yo gukorerwa isuzumwa bagasanga nta virus ikigaragara mu maraso yabo.

Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko abantu 11 bari bamaze igihe barwaye barimo gusezererwa mu bitaro bari barwariyemo.

Yagize ati “Mu bantu bose tumaze gusuzuma, abantu 118 bagaragayeho ubu burwayi kugeza uyu munsi wa none. Muri bo tumaze gusezerera barindwi, twasezereye barindwi ku cyumweru gishize, ndetse uyu munsi wa none turateganya gusezerera abantu 11, nibaza ko ubu muri aya amasaha ababishinzwe barimo kubikora.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kugeza uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima imaze gusuzuma abantu ibihumbi umunani birengaho gato, ariko kubera ko hari nk’abagiye basuzumwa inshuro zirenze imwe bitewe n’impamvu, ku buryo ibipimo byose hamwe byafashwe birenga ibihumbi 11.

Nyuma yo gusezerera abantu 11, u Rwanda ruraba rusigaranye abarwayi 100 mu bigo bibiri birimo kubitaho, kandi bose bameze neza.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Kugeza uyu munsi wa none turacyafite amahirwe, nta n’umwe wari wajya aho tuvurira indembe nubwo hateganyijwe.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu kuba hakigaragara abantu batandukanye batahurwaho iyi ndwara, abantu bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zirimo gufunga ingendo n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.