Abagore baracyatinya kujya mu mirimo ibyara amafaranga menshi-GMO

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu iterambere (GMO), ruhangayikishijwe n’uko  abagore biyemeza imirimo badatinyuka kujya   mu mirimo ikomeye ibyara amafaranga menshi.

Ibi uru rwego rwabigaragaje ubwo mu Rwanda, hatangizwaga ihuriro ry’abagore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Nyiranzirorera Immaculle, ni umwe mubagore biyemeje umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Uyu avuga ko nubwo ubucukuzi bwamabuye y’agaciro ari umurimo ukomeye wakunze gukorwa n’abagabo, yawutinyutse nyuma yo gusanga ntacyo abagabo bakora abagore  batashobora.

Ati “Igihugu cyacu cyaduteje imbere kitubwira ko buri mugore agomba gukora imirimo nk’iyo abagabo bakora. Icyo kintu nicyo cyatumye nshishikara kugira ngo nanjye njye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko nyacyo umugore atashobora, ibyo abagabo bashobora natwe turabishoboye. ”

Kuri ubu Nyiranzirorera Immaculle, ayobora ishyirahamwe ry’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

 Ni ishyirahamwe rishya ryashinzwe kuri uyu wa 24 Werurwe 2022, kandi  rigaragazwa nkirije gutanga umusanzu ukomeye mu ngeri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko Jean Malic Kalima Umuyobozi w’ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda  abisobanura.

Ati “Mu gutangira byari bigoye kugira ngo wumvishe umwari n’umutegarugori gukora umurimo w’ubucukuzi,hari ukuntu bumvaga ari umurimo ukomeye usaba imbaraga, ariko igishimishije mu Rwanda ni uko gahunda y’igihugu cyacu ishishikariza abari n’abategarugori gukora imirimo yose muri gahunda y’uburinganire. Kumva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abategarugori baritabiriye noneho bakumva bageze ahantu ho gushinga ishyirahamwe ryabo, ni ikigaragaza ko umwuga wacu umaze kwaguka.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu iterambere (GMO), Rose Rwabuhihi, agaragaza guhangayikishwa n’uburyo abagore biyemeza imirimo badakunze kujya mu mirimo ikomeye itanga amafaranga menshi.

 Ahereye kubagore batinyutse kujya mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, arasaba abagore gutinyuka kujya muri bene iyi mirimo.

Ati “Kujya mu bucukuzi cyari ikintu abagore bari barahejwemo ariko nabo bihezamo n’ibindi bituruka mu mico yacu byabahezagamo. Hari urwego rwo gutwarara abantu n’ibintu, haracyari imbongamizi nyinshi cyane bari mu nsi y’10%, mu bucukuzi ni 11.4%  urumva ko aho hose haracyari imbogamizi.”

Mu mwaka 2009, nibwo ibihugu bya Afurika byihaye intego yo guteza  abagore bakora umurimo w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro na Kariyeri.

Daniel Hakizimana