Abanyamakuru mu Rwanda babonye ubuyobozi bushya

Abakorera itangazamakuru mu Rwanda bahuriye mu ishyirahamwe ribahuza (ARJ), bitoroye komite ibayobora.

Aya matora yasize umuyobozi wa Radiyo Rwanda Aldo Havugimana abaye umuyobozi mukuru, asimbura Cobbin Haba wo muri The New Times wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2012.

Solange Ayanone wamenyekanye cyane kuri Radiyo Izuba yabaye umuyobozi wa mbere wungirije, atsinze abandi 7 n’amajwi 78.

Uyu mwanya wari usanzwe uriho uwabaye umuyobozi, Aldo Havugimana.

Umuyobozi wa kabiri wungirije yabaye Richard Dani Iraguha wabonye amajwi 56, asimbura Marie Louise Uwizeyimana.

Janvier Popote wandikira Imvaho Nshya yatsinze Baudouin Twizeyimana n’amajwi 95, aba umunyamabanga mukuru, umwanya wari ufitwe na Edmund Kagire wandikira Kigali Today.