Ikipe y’Arsenal yemeye kwishyura miriyoni 80 z’amayero kuri Nicolas Pepe

Arsenal yemeranyije n’ikipe ya Lille yo mu Bufaransa kwishyura miriyoni 80 z’amayero ku mukinnyi wayo wo muri Côte d’Ivore Nicolas Pepe.

Iyi kipe yo mu Bwongereza izishyura mu byiciro uyu mukinnyi w’imyaka 24, kubera ingengo y’imari nke iyi kipe yagenewe muri iyi mpeshyi.

Amasezerano hagati y’Arsenal n’abahagarariye Pepe mu mategeko niyo asigaye gushyirwaho umukono.

Byitezwe ko Pepe ari bube yabaye umukinnyi w’Arsenal mu masaha atageze kuri 48 ari imbere.

Ikipe yo mu Butaliyani ya Napoli nayo yagerageje kugura uyu mukinnyi, gusa amafaranga yatanze ikipe ya Lille yayateye utwatsi.

Pepe akunda gukina ku ruhande rw’iburyo ahagana imbere, agakina agarura umupira mu kaguru ke k’imoso, gusa ashobora no gukinishwa nk’umwataka mu ikipe ikina 4-4-2.

Yatsindiye Lille ibitego 23 muri shampiyona iheruka, abakurikirinara hafi ikipe ya Arsenal bavuga ko yari ikeneye umukinnyi nk’uyu, ukina mu mpande, kandi ufite n’umuvuduko.

Arsenal kandi yari yatanze miriyoni 40 z’amapawundi kuri Wilfried Zaha mu ntangiriro z’uku kwezi, ariko ikipe ya Crystal Palace ivuga ko itsimbaraye kuri 80 z’amapawundi ziri mu masezerano ye.