Ubwiyongere bwa gatanya bukabije mu mwaka umwe gusa

Raporo y’ikigo y’ikigo y’igihugu cy’ibarurishamibari NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2018 hatandukanye imiryango 1311 ni mu gihe mu mwaka wa 2019 inkiko zemereye imiryango 8941 gutandukana.

Iyi mibare igaragaza ko gatanya ziyongereye ku rwego rwo hejuru kuko zikubye inshuro 6.8. ugereranije n’imyaka yabanje.

Hari abaturge bavuga ko impamvu gatanya ziyongera biterwa no gucana inyuma no kubeshyanya hagati y’abagiye kurushinga.

Umuryango utegamiye kuri Leta RWAMUREC uravuga ko niba nta gikozwe gatanya zizarushaho kwiyongera. Ugasaba leta ko hakazwa inyigisho zihabwa abagiye kubana.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF iravuga ko igiye kongera igihe cyo kwigisha abashakanye.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO