Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Dr. Jeanne Nyirahabimana wari Meya w’Akarere ka Kicukiro yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Habimana Kizito.
Jabo Paul wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yajyanywe mu Majyepfo naho Mushaija Geoffrey wari mu Majyepfo abisikana na Jabo ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara y’Amajyaruguru.
Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habiyaremye Pierre Célestin.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara ashinzwe gutanga amabwiriza ku bakozi b’Intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo; gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’Intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa; gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara ;kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara , gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara, gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ni we washyizeho abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.
Izi mpinduka zije zikurikira izindi zakozwe tariki 04 Ugushyingo 2019 mu ngabo z’u Rwanda no muri zimwe mu nzego nkuru z’Igihugu.