Yves Rwasamanzi yanenze imipangire ya Shampiyona

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru Marines FC, Yves RWASAMANZI yanenze impangire ya shampiyona nyuma y’umukino ikipe atoza yatsinzwemo na AS Kigali 1-0, umukino wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 20191.

Uyu mutoza wa Marines Fc yabwiye itangazamakuru ko abateguye shampiyona y’uyu mwaka bakoze amakosa yo kudatekereza kubayikina kuko asanga gukina imikino ibiri mu cyumweru, biri mu bituma abakinnyi bavunika ndetse amwe mu makipe akagenda abitakarizamo amanota.

Yagize ati “Twe dufite ijambo mu babitegura ntitwakabaye dutegura gutya, kuko iyo utegura shahampiyona gutya, akenshi ntabwo utekereza kubayikina cyangwa abayibamo umunsi ku wundi, nta n’ahantu nzi bakina shampiyona imeze gutya usibye mu Rwanda. Abayobozi b’amakipe bo baba babyemeye gusa twe duhora ku kibuga biratuvuna cyane.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kugira amahirwe imikino ukayitsinda ariko kenshi imvune ziba nyinshi cyane kuko biravunanye cyane gukina shampiyona gutya.”

Rwasamanzi aravuga ibi ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona mu gihe ku munsi wa Gatandatu azaba yakiriye ikipe ya Bugesera kuri stade Umuganda.

Kuri ubu iyi kipe y’i Rubavu irabarizwa ku mwanya wa 11 n’amanota ane nyuma y’imikino itanu ya Shampiyona.

Uko mikino yose y’umunsi wa 5 yagenze:

Kuwa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019

Police FC 2-0 Heroes FC
SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
Espoir FC 2-1 Musanze FC

Kuwa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019


AS Kigali 1-0 Marines FC
Mukura VS 2-1 Gasogi United
Bugesera FC 0-2 Etincelles FC
Sunrise FC 2-1 Rayon Sports FC

Ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019

APR FC 2-0 AS Muhanga

UWIRINGIYIMANA Peter