Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kiravuga ko kitazahwema kwigisha no gukangurira urubyiruko kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko ari imwe mu nzira zizabafasha kwirinda inda zitateganyijwe.
Iki kigo kiravuga ko muri ibi bihe bya covid 19 hirya no hino harimo kugaragara abangavu baterwa inda zitateganyijwe bakavuga ko ari cyo gihe uru rubyiruko rwagakwiye kuboneza urubyaro abananiwe kwifata.
Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko hakirimo imbogamizi kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ku rubyiruko zishingiye ku muryango nyarwanda,nubwo ubukangurambaga bugomba gukomeza.
Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko mu gihe kwifata byanze urubyiruko rwakaboneje urubyaro.