Syria: Ibisasu bya ‘Rockets’ byishe 11 mu mujyi wa Aleppo

Hamaze kubarurwa abantu 11 bapfuye n’abandi 11 bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’inyeshyamba ziri mu ntara y’Idlib.

Imibare y’abamaze kugwa mu bitero byagabwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Syria bari mu majyaruguru y’umujyi wa Aleppo umaze kugera ku bantu 11, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Syria.

Umwe mu bavuganye n’itangazamakuru yavuze ko imitwe y’iterabwoba, nk’uko izo nyeshyamba bazita, yagabye ibitero mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ni ibitero kandi byanakomerekeje abandi bantu 11mu giturage cya Khaldiya nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano. Polisi ivuga ko abakomerekeye muri ibi bitero, bahise bajyanywa mu bitaro bitandukanye ngo bitabweho.

Polisi ivuga ko ibisasu byo mu bwoko bwa ‘rockets’ byarashwe ku isoko risanzwe riremwa n’abantu benshi ryo mu mujyi wa Aleppo, umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu cya Syria ukaba n’umwe mu mijyi y’ubucuruzi imaze imyaka myinshi irimo intambara ikomeye.

Umwe mu miryango mpuzamahanga ireba uburenganzira bwa muntu muri Syria uvuga hari ibindi bisasu 20 byarashwe mu bindi bice byegereye umujyi wa Aleppo.

Leave a Reply