Baracyagaragaza impungenge kw’itangwa rya serivise bijyanye na gahunda nshya y’itangira ry’akazi

Hari bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge kw’itangwa ry’akazi hashingiwe ku isaha nshya yo gutangiriraho akazi, aho bavuga ko ishobora kuzabangamira serivise bajya kwaka mu nzego ziiganjemo iza leta.

Itangazamakuru rya Flash ryazengurutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali kureba uko serivisi zitangwa bijyanye n’amasaha mashya yo gutangiriraho akazi.

Mu murenge wa Kinyinya, MU Karere ka Gasabo, hari urujya n’uruza ahagana i saa Tatu na mirongo itanu, mu mihanda ku bajya mu mirimo itandukanye.

Umunyamakuru wa Flash yinjiye mu biro by’Umurenge wa Kinyinya asanga hari abatari bake, baje gushaka serivisi zitandukanye, ubona hari n’abicaye ku murongo bategereje.

Bamwe muri aba baturage baravuga ko iyi saha bashyizeho nubwo babonye serivisi ku gihe ku munsi wa mbere, ku rundi ruhande izabangama kuko hari abazajya bagerwaho batinze  kuko ubundi guhera saa moya, byabahaga icyizere ko biri bugere mu masaha y’umugoroba bahawe serivisi.

Umwe yagize ati “Njyewe ku bwanjye nagize ikibazo kuri aya masaha, mba nibaza niba bitazasaba ko abantu bakora iminsi yose, urabona ko hari hariho gahunda y’umuvuduko w’amasaha bavuga bati mukore vuba mu gihe gito..”

Mugenzi we yagize ati “Mbona hari icyo bigabanutseho hari igihe umuntu yabaga yazindutse isaha ya  saa sita bakamufungiraho bagiye mu kiruhuko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga, avuga ko ubwitabire bw’abakozi buri 100%  ndetse ko n’abaturage bahageze ku isaha y’i saa moya, bagiye bahabwa serivisi bakeneye, anagaragaza ko aya masaha ntacyo azabangamira kuri serivisi basanzwe batanga.

Yagize ati “Kuri uyu munsi wa mbere abakozi bazindutse kuva mu ma saa moya bari bahari, nanjye nazindutse ndeba uko abaturage badusanga. Twagerageje kubaganiriza tubabwira ko amasaha yahindutse, ariko abazindutse ntakabuza twabahaye serivisi. Ikigaragara ni uko impinduka mu masaha abakozi barabyishimiye, abaturage nibamara kumenya ko amasaha ari saa tatu bazamenyera, bisa nk’aho  aya masaha yorohereje akazi abantu batandukanye.”

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Ugushyingo 2022 ,yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa   guhera kuri uyu wa 4 Mutarama 2023,

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze ku Cyumweru tariki 1 Mutarama mu 2023, yavuze ko abakora mu nzego z’ubuzima bo batarebwa n’iki cyemezo, ko ahubwo bazakomeza gukurikiza gahunda yari isanzwe.

Hari imiryango itari iya Leta yamaganye iki cyemezo, ivuga ko kitubahirije amategeko agenga itegeko nshinga.

AGAHOZO Amiella