Ubuzirange bw’amagaraje mu Rwanda burakemangwa

Komisiyo ya y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri  Sena, iravuga ko ihangayikishijwe n’imikorere mibi y’amwe mu magaraje mu Rwanda n’ubuziranenge bw’ibikoresho bisimbura iby’ibinyabiziga byangiritse ibizwi nka Pieces de Rechange, biba muri ayo magaraje

Ukurikije ibyo Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena, yiboneye mu mashami akora ubugenzuzi bw’ubuzirange bw’ibinyabiziga, ukongeraho ibyo yabwiwe, birasa n’ibisobanura ishingiro ry’impungenge ku mikorere y’amagaraje n’iy’abacuruza ibyuma bisumbura ibindi ku binyabiziga.

Iyi mikorere yatumye iyi komisiyo itanga impuruza, ko bishoboka ko mu Rwanda amagaraje n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga bisimbura ibishaje byujuje ubuziranenge  bigerwa ku mashyi.

Bikaba imwe mu mpamvu zaba ikomeye ishobora guteza impanuka zo mu muhanda.

Prof Senateri Jean Pierre Dusingizemungu ni Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Ati “Batweretse ko nta magaraje dufite urebye ari ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Batugaragarije ko hari n’abacuruza spare parts (ibikoresho bisimbura iby’ibinyabiziga byangiritse ibizwi) nabo ntabo dufite.  Bacuruza ibyuma bashyira mu byiciro bitandukanye, ibyuma byitwa ibya ‘fake’ (bitujuje ubuzirange) […] bakab baranatugaragarije ko no muri ‘contrôle technique’ ubu babonamo n’abantu bakodesha ibyuma bimwe na bimwe. Hari n’ibyuma bisanzwe. Noneho ugasanga n’ibyuma bashyizemo biratuma ubuziranenge bw’imodoka buba budahagije no gukora impanukabikaba byakurikira.”

Ku rundi ruhande ibivugwa n’abafite ibinyabiziga, bagana amagaraje by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali,  birumvikanisha gutakariza icyizere bamwe mu bakanishi bigasaba kubahozaho ijisho, igihe bagiye gukoresha ibinyabiziga byabo.

Umwe ati “Abakanishi hari igihe bagushyiriramo n’icyakoze(igikoresho) ugasnaga nibauguze ikintu gishyashya bagushyiriyemo ikintu cyakoze, bigatuma bitera n’impanuka, bikanakwicira moto. Ubundi iyo ugiye ku igaraje uguma ku kinyabiziga cyawe bagakora urimo kukireba.”

Undi ati “Hari igihe bashobora kugufungira feri ntizifate neza, cyangwa ukava ubona atabifunze ngo akomeze, wagera mu nzira wakora kuri feri zikanga. Ubwo iyo zanze ubwo ikinyabiziga kiri imbere yawe cyangwa se umuturage uhita umugonga.”

Nta mpamvu yumvikana yatumye bamwe mu bakanishi bakorera mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera, banga kugira icyo bavuga ku bashinjwa imikorere mibibi n’amagaraje bakorera, icyakora uyu weyemeye kugira icyo avuga amaze igihe kitari gito ari umukanishi.

Ati “Ku magaraje burya binaterwa n’ubumenyi bw’abari gukora  kandi amagaraje niba bashatse gukora akzi ko gukanika ni uko baba babizi, kandi niba imodoka bayitanze imaze gukira ijya mu igerageza . Iyo ugiye mu igerageza ugasanga icyo wari urwaje cyakize, nibwo ubona gusohora imodoka. Amagaraje rero mbona yaba akora neza.”

Imibare igaragaza ko hakiri impanuka zo mu muhanda  zitari nke, zirimo n’izihitana ubuzima bw’abantu.

Impuzandego y’imyaka 4 ishize uhereye muri 2018 kugeza 2022, igaragaza ko impanuka zo mu muhanda, zitera imfu zingana na 6.41% by’imfu zose mu gihugu.

Tito DUSABIREMA