Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Jubilee Raphael Tuju, yasabye abanya Kenya kutazashyira igihugu mu manga batora William Ruto kuko atari umwizerwa wo kuragizwa igihugu.
Bwana Tuju yabivuze ubwo perezida Uhuru Kenyatta yahuraga n’abadepite n’abasenateri b’iri shyaka mu biro bye.
Icyo ashingiraho abona ko atari umuntu w’imico myiza, ni uko ngo yigeze kwegera Raila Odinga kuko atavugaga rumwe na Uhuru Kenyatta, akamusaba guteza imvururu mu gihugu ngo perezida Kenyatta ananirwe gutegeka.
Ikinyamakuru The Star cyanditse ko uyu munyamabanga mukuru wa Jubilee yavuze ko William Ruto yegereye Raila Odinga amusaba guteza imvururu akananiza Kenyatta ahereye mu Nteko Ishingamategeko, mbere yo guhana ikiganza muri 2018.
Ishyaka Jubilee ryakunze kuvuga ko perezida Uhuru Kenyatta yashyize ku ruhande icyegera cye William Ruto, kuko yari yatangiye kumunaniza ngo yeguzwe ahite afata umwanya nka visi perezida.
Umuvugizi wa visi perezida yavuze ko abantu bakwibaza impamvu ibi birego bishyizwe ahabona mbere gato y’amatora, cyangwa hakibazwa impamvu bakoranye muri manda ya mbere n’iya kabiri.